Mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Kanama 2012, aribwo abatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2012-2013 batangiye kuwivurizaho, ngo abamaze gutanga uyu musanzu mu Karere ka Rusizi baracyari bake. Akaba ariyo mpamvu bakangurirwa gukomeza gutanga ubwisungane.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Nirere Françoise, ubwo yari mu nama y’umutekano yaguye yabaye kuri uyu Gatatu tariki ya 01 Kanama 2012.
Nk’uko yabitangaje ngo ijanisha ryerekena ko igipimo cy’ubwisungane mu kwivuza kigeze kuri 15%, hakurikijwe imibare y’icyumweru gishize, mu Karere ka Rusizi, Umurenge uza ku isonga akaba ari uwa Gikundamvura n’ijanisha rya 35%, naho uwanyuma akaba ari Nzahaha n’ijanisha rya 3%.
Twanyarukiye ku kigo ndera buzima cya Bugarama dusanga abantu benshi baje kwivuza bafite ubwisungane bw’uyu mwaka wa 2012-2013, icyakora twashatse kumenya niba ubwitabire bw’umwaka wa mutuelle abaturage barasobanukiwe ko bwatangiye, batubwira ko mu minsi ishize ubukene butabakundiye ngo babe bakwishyura gusa ngo ubwo batangiye gusarura bagiye kwishyura vuba nkuko Uwanyirigira Francine yabitangarije umunyamakuru w’Akarere ka Rusizi.
Umukozi wa Mutuelle de santé ku Kigo Nderabuzima cya Bugarama nawe yemerako gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2012-2013 bitaritabirwa cyane, icyakora avuga ko hari inzitizi zituma uyu umusanzu utaratangiwe igihe aha ngo usanga umubare munini ari uw’abantu bagifite imyumvire ikiri hasi, kuko uwo Murenge weramo ibihingwa ku buryo abenshi bakwibonera ubwisungane mu kwivuza yanabasabye kudategereza akimuhana kuko ari umuco mubi.
Aka gace ka Bugarama, gakunze kugaragaramo umusaruro ushimishije cyane nyamara ubwitabire bwa musa buri hasi bityo ubuyobozi bw’uwo Murenge ngo bukomeje gusobanurira abaturage ko bagomba gutanga ku gihe, ubwisungane mu kwivuza.
Mu Murenge wa Bugarama habarurwa ibimina 110 ari nabyo bitangirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwizuza hagatangwa umusanzu w’umuryango wose bitewe n’ikiciro buri wese arimo.
Jean Pierre Niyibizi Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |