Kwamamaza

Rusizi: Ahatari imiyoborere myiza abaturage baba bameze nk’abatabona

Yanditswe kuya 24-11-2012 saa 07:59' na Jean Pierre Niyibizi /Rusizi
     


Impuguke mu miyoborere myiza mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, Karanze Kayigire, asanga iyo ahantu hatari imiyoborere myiza abaturage baba bameze nk’abatabona.
Ubwo Kayigire yari mu biganiro byabereye mu Karere ka Rusizi ku wa 23 Ugushyingo cyahuje Abagize Biro y’Inama Nyanama y’Akarere ka Rusizi, abagize Komite nyobozi y’Akarere, y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagarariye Sociyete sivile n’abahagarariye abikorera, Polisi n’Ingabo ; hagamijwe kurushaho kubibutsa amahame (...)

Impuguke mu miyoborere myiza mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, Karanze Kayigire, asanga iyo ahantu hatari imiyoborere myiza abaturage baba bameze nk’abatabona.

Ubwo Kayigire yari mu biganiro byabereye mu Karere ka Rusizi ku wa 23 Ugushyingo cyahuje Abagize Biro y’Inama Nyanama y’Akarere ka Rusizi, abagize Komite nyobozi y’Akarere, y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagarariye Sociyete sivile n’abahagarariye abikorera, Polisi n’Ingabo ; hagamijwe kurushaho kubibutsa amahame y’imiyoborere myiza no kunoza itangwa rya service nziza.

Atangiza ibi biganiro ku mugaragaro, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar, yagaragaje ko muri iki gihe mu nzego zose z’igihugu haba hakenewe ibikorwa bigaragaza akamaro k’imiyoborere myiza kugira ngo ibyemezo bifatwa ndetse n’ibikorwa byose bigirwemo uruhare rumwe hagati y’abayobozi n’abayoborwa.

Mu kwibaza niba koko iyi miyoborere myiza ivugwa ko igamije guha umuturage ijambo n’uruhare mu bimukorerwa, icyaba kiyigaragaza cyane cyane ku rwego rwo hasi, bamwe mu bitabiriye ibi biganiro twavuganye batubwiye ko babona koko umuturage agenda ahabwa ijambo n’uruhare mu gutanga ibitekerezo mu bigiye kumukorerwa.

Kayigire Karanze, impuguke mu by’imiyoborere myiza, asobanura ijambo imiyoborere myiza yagaragaj ko ari ukugira uruhare mu itegurwa ry’ibikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Abari muri ibi biganiro bagaragarijwe ko bimwe mu bigomba kwibandwaho harimo guha umuturage umwanya no kugishwa inama mu bigomba gukorwa. Mu rwego kandi rwo gutanga serivisi nziza harazweho nimero itishyurwa ya telefoni, aho umuturage wese azajya abaza icyo yifuza bitewe n’uwo ashaka kubaza atarinze kujya ku biro by’Akarere.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved