IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Rusizi : Ambasaderi w’Amerika yasuye abahoze mu buraya


Yanditswe kuya 26-07-2012 - Saa 12:20' na IGIHE

Kuwa Gatatu, tariki ya 25 Nyakanga 2012, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Donald Koran, ari kumwe na Peter Malnar uhagarariye USAID mu Rwanda basuye Akarere ka Rusizi, aho banasuye abahoze mu buraya zishyize hamwe bo muri ako Karere.

Mu buhamya bwatanzwe n’indaya zari zitabiye uru ruzinduko, bashimiye igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba cyaratanze inkunga yabafashije kwitinyuka no kwigisha abantu kudaha akato abanduye Virus itera SIDA, kuko mbere y’uko umushinga FHI Roads uterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubafasha kuva mu mwaka wa 2007, bari bameze nk’abatereranwe, ariko kuri ubu bakaba bafite icyizere cyo kubaho, kuko benshi muri bo, basubijwe mu mashuri, abandi bagana imyuga inyuranye ; kuri bo ngo ubuzima bwongeye kuba bwiza.

Mu ruzinduko rwabo basuye inzu ikorerwamo na Koperative y’abagore b’i Mururu (COFEMU) mu Murenge wa Kamembe, Ikigo Nderabuzima cya Gihundwe, basura n’abanyamuryango ba Koperative iroba kandi igacuruza amafi n’ibiyakomokaho (CODEPEC).

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Umushinga FHI Roads mu Rwanda, Kamali Rukabu Didier, yatangarije abanyamakuru ko binyuze mu kigega cy’Abanyamerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga USAID, Leta y’Amerika ifasha Akarere ka Rusizi kwita ku buzima bw’abaturage, hakumirwa icyorezo cya SIDA ; bigakorwa binyuze mu mushinga FHI Roads 360 Rusizi.

Ubusanzwe amafaranga uyu mushinga uhabwa uyakoresha mu bukangurambaga bushingiye ku kurwanya icyorezo cya SIDA, gufasha ababana n’ubwandu kubona imiti, kubatera inkungu mu mishinga iciriritse igamije kubakura mu bukene ngo abakora umwuga mubi w’uburaya babashe kuwureka, ndetse n’inama z’uko bagomba kwifata ku bamaze kwandura.

Ni muri urwo rwego uyu mushinga ukurikirana indaya zigera ku 1,112 harimo 612 bo mu Mujyi wa Rusizi na 500 babarizwa muri santeri ya Bugarama site, bose bafite imyaka iri hagati ya 14 na 34 ; 53% byabo babana n’ubwandu bw’akagakoko gatera SIDA, hakiyongeraho no gahunda yo gukurikirana abashoferi batwara amakamyo bagera kuri 800, bakoresha imipaka ya Rusizi ya I, II, Kamanyora ; igabanya u Rwanda na Congo ndetse na Ruhwa ugabanya u Rwanda n’u Burundi.

Mu byo Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda yishimiye bimaze gukorwa mu Karere ka Rusizi, ni igikorwa cyo kugabanya no gukumira ikwirakwiza ry’ubwandu bw’akagokoko gatera SIDA, nk’uko biri no muri gahunda ya Leta, aho mu gihe kiri imbere, ubwandu bushya butagomba kurenga 1.5% mu gihe kuri ubu ari 3% mu gihugu hose ; gufasha ababana na bwo gukomeza kubaho bafashwa mu mishinga iciriritse, hakiyongeraho inyubako yahawe Ikigo Nderabuzima cya Gihundwe, ifasha mu gukurikirana abagore banduye kubyara abana bazima, no gusuzuma no gutanga imiti ku cyorezo cya SIDA.

Umushinga FHI Roads, ukorera mu bihugu 8 muri Afurika n’u Rwanda rurimo, ukaba wibanda ku bashobora kugira ibyago byo kwandura no gukwirakwiza vuba virusi itera SIDA, Didier Kamali, atangaza ko barimo abazwi ku izina ry’indaya, abashoferi batwara amakamyo manini, abapolisi n’abasirikare.

Iki gikorwa, cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu n’imari, Habyariman Marcel ; Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Nirere Françoise, bombi bakaba barashimye uruhare rw’umuryango FHI Roads 360 binyuze mu nkungu uhabwa na USAID, mu gukumira indwara ya SIDA, basaba ko byakomeza. Icyo gikorwa kandi cyari cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’Ingabo n’ubwa Polisi mu Karere ka Rusizi.

Jean Pierre Niyibizi/ Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi

IBITEKEREZO
Biragoye gukumira uyu mwuga kuko ufasha abatari bake, zaba izo ndaya baba abazigana. Ikindi ni uko kamere muntu ikunda igitsina ibyo ni ihame. Murabe menge rero imisigati yajemo nkongwa.
Musubize27.07.2012 saa 00:53
citoyen
Ubwo se yavuye muri Amerika ajye gusura indaya mu Rwanda koko ? Kandi ubwo yahawe Fre de Mission .
Musubize27.07.2012 saa 00:29
Cyokezo
Uburaya ni ingeso mbi kugirango uwabukoze abureke burundu ntibyoroshye. Kwigisha ni uguhozaho rero kuko ubwo izo ndaya zahise zisimburwa n'izindi nshya mu Karere zturutse ahandi cyangwa izindi z'aho zishyize ahagaragara.
Musubize26.07.2012 saa 06:01
Bin Butorano

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!