RUSIZI: Bane bateye umugongo umutwe wa FDLR bagaruka mu Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 25 Ugushyingo 2012 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Umutwe wa FDLR abawugize bagenda bawucikaho, Sergeant Innocent Ntakibanoza, Pascal Havugimana, Alexis Sinzayiheba na Jean Mutuyimana bafite ipeti rya kaporali bagarutse mu Rwanda babonye ko nta cyo barwanira.
Hashize igihe umutwe wa FDLR ukomeza gutakaza abasirikare bawo bitewe n’uko uwo mutwe udafite Politiki ihamye ugenderaho nk’uko bitangazwa na 1er Sergent Ntakibanoza Innocent kimwe na bagenzibe 3 barasanga kugaruka mu rwababyaye ari iby’agaciro kuko ngo kuguma mu mashyamba nta ntego (...)

Umutwe wa FDLR abawugize bagenda bawucikaho, Sergeant Innocent Ntakibanoza, Pascal Havugimana, Alexis Sinzayiheba na Jean Mutuyimana bafite ipeti rya kaporali bagarutse mu Rwanda babonye ko nta cyo barwanira.

Hashize igihe umutwe wa FDLR ukomeza gutakaza abasirikare bawo bitewe n’uko uwo mutwe udafite Politiki ihamye ugenderaho nk’uko bitangazwa na 1er Sergent Ntakibanoza Innocent kimwe na bagenzibe 3 barasanga kugaruka mu rwababyaye ari iby’agaciro kuko ngo kuguma mu mashyamba nta ntego bafite ari ukwiyangiza.

Bimwe mu byababuzaga gutahuka nk’uko babigaragaje ku mugoroba wo ku wa 23 Ugushyingo 2012, ni uko abayobozi ba FDLR bahora bababeshya ko abatahutse bafatwa nabi.

Barambiwe kuguma muri FDLR nta cyo baharanira

Ikindi ngo cyatumye bataha ngo ni ukumva ko igihugu cyabo kirimo amahoro mu gihe bo bahora mu ntambara z’urudaca zatazagira icyo zibagezaho.

Benshi mu batashye banenga ko FDLR ifite politiki yo kurengera inyungu za bamwe mu buyobozi bwayo, kuko ngo abayobozi babo bakora imirimo y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, bagasanga kuguma muri mashamba ari ugushaka kurengera izo inyungu zabo mu gihe abasirikare bato babaye nk’abacakara bakirirwa bacukura ayo mabuye, nyamara ntibamenye irengero ryayo cyangwa ikiyavamo.

Uwo mutwe kandi ngo wacitsemo ibice ubwabo, kandi ntibavuga rumwe mu mashyamba ya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo kubera amabuye y’agaciro, buri wese wese akurura yishyira, bikaba bimwe mu byo Ntakibanoza yabonye bituma bamwe, bitewe n’u kuko muri uko gukurura bamwe bishyira hari ababitakarizamo ubuzima.

Aba basore batatu batashye bifuza gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu cyabo nyuma y’imyaka 18 bari hanze mu mashyamba ya Congo 1er Sergent Ntakibanoza Innocent yazanye na bagenzibe 3 ba ba kaporari aribo.

Havugimana Pascal, Sinzayiheba Alexs na Mutuyimana Jean batashye baturutse mu duce dutandukanya tw’amashyamba ya Congo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza