IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

RUSIZI : Gahunda “Ijisho ry’umuturanyi” mu guca ibiyobyabwenge


Yanditswe kuya 4-09-2012 - Saa 11:22' na IGIHE

Kurwanya ibiyobyabwenge ni urugamba rwa buri wese yaba umukuru cyangwa umuto, hagamije kubica burundu, ntawe ukwiye kurebera ababinywa cyangwa se ababikwirakwiza.

Iyi gahunda yiswe “Ijisho ry’umuturanyi” yo mu karere ka Rusizi, yatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, NIRERE Françoise, kuri uyu wa kabiri tariki ya 04/09/2012 ; akaba yavuze ko ari gahunda igamije guhanahana amakuru, kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’akarere ku cyo ari cyo cyose gifitanye isano n’ibiyobyabwenge, hagamijwe kubica.

Iyi gahunda yaturutse ku bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri ishinzwe Urubyiruko n’ikoranabuhanga, bugaragaza ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge giteye inkenke cyane cyane mu rubyiruko ; ndetse ubu bikaba bisigaye ari n’intandaro y’amakimbirane mu ngo, n’impfu zikomeje kujya zigaragara hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu bashakanye.

Mukacyubahiro Assoumpta, umwe mu bagize Komite ishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu, akaba yari n’umushyitsi mukuru muri iyo nama yari yatumiwemo, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge ndetse n’abashinzwe irangamimerere, yasobanuye ko gahunda yiswe "Ijisho ry’umuturanyi" izafasha gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, hakurikijwe insanganyamatsiko igira iti “Dushyire hamwe twese twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.”

Uretse kuba hatangijwe ku mugaragaro, hanashyizweho Komite ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’akarere, hakaba hagiye gushyirwaho n’izindi komite kugera ku rwego rw’umudugudu, na ho mu kwezi kw’Ukwakira 2012, hakazatangizwa Ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage b’ingeri zose.

Iyo komite yatowe igizwe n’abagize sosiyete Sivile, urubyiruko, abarezi n’abanyamakuru, basabwe gutegura gahunda ihamye yo gucengeza amahame yo gurwanya ibiyobyabwenge mu baturage b’ingeri zose, bafatanije n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta.

Jean Pierre Niyibizi/Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusiz

Ifoto : uturutse ibumoso, Vice Mayor Nirere Françoise na Mukacyubahiro Assoumpta

IBITEKEREZO
fagsssssss the world's main business in:weapons,oil,and drugs. and that's a nu world order
Musubize5.09.2012 saa 23:44
ling yang yo
Harya itabi n'inzoga(zikorerwa munganda zemewe na Leta) byo si ibiyobyabwenge ? Muslims must wake up !
Musubize5.09.2012 saa 01:50
Abdullah
hari Abayobozi benshi zi babiknwa kandi banabicuruza mugerageze.
Musubize4.09.2012 saa 22:03
Tindo
Ariko jye ntekereza ko byaba byiza n'ababyeyi bafit'abana banywa ibyo byontazi bisaza abantu ngo ar'ukugirango bamwe babe bibagiwe umuruho ho hato... abo babyeyi bakwiye gukorana na leta, bakajya barya Leta urwara bakayitungira agatoki abana babo babinywa batitaye ku mpuhwe z'abana babo. Bityo Leta nayo ikabona amakuru iyakuye kuri bene abo bana, bigatuma ababibagurisha bafatwa bagahashywa. Abagabo babifata nabo, abagore babo bakwiye kurya akara Leta. Abafit'inshuti zibifata nabo bakabasaba kubireka cg bagashyirwa ahagaragara. twese dukwiye gutahiriza k'umugozi umwe.
Musubize4.09.2012 saa 16:35
BB COOL
Mubyukuri bakoze igikorwa cyiza, ariko bajye batumiramo n'abashinzwe imirenge, utugali n'imidugudu bigira imbaraga nyinshi kurutaho, ikindi kuki police yo itatumiwe ngo basenyere umugozi umwe.
Musubize4.09.2012 saa 14:10
Leo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!