Rusizi: Impunzi 50 z’abanyarwanda zabaga muri Congo zatahutse

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 26 Ugushyingo 2012 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’iki cyumweru gishize bamwe mu Banyarwanda bari bamaze imyaka 18 barahungiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bageze mu kambi y’agateganyo ya Nyagatare mu Karere ka Rusizi.
Izi mpuzi zikigera muri iyo nkambi zatangaje ko kugararuka mu Rwababyaye babibonye nk’inzozi, kuko ngo bari barambiwe kuba mu mashyamba ya Congo hamwe n’abana babo.
Mu kiganiro twagiranye nabo, batangaje ko bishimiye umutekano basanze mu gihugu cyabo, ngo kuko aho babaga batatoraga agatontsi (...)

Mu mpera z’iki cyumweru gishize bamwe mu Banyarwanda bari bamaze imyaka 18 barahungiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bageze mu kambi y’agateganyo ya Nyagatare mu Karere ka Rusizi.

Izi mpuzi zikigera muri iyo nkambi zatangaje ko kugararuka mu Rwababyaye babibonye nk’inzozi, kuko ngo bari barambiwe kuba mu mashyamba ya Congo hamwe n’abana babo.

Mu kiganiro twagiranye nabo, batangaje ko bishimiye umutekano basanze mu gihugu cyabo, ngo kuko aho babaga batatoraga agatontsi kubera ko bahoraga bagabwaho ibitero by’intambara n’imitwe yitwaje itwaro ikorera mu mashyamba y’icyo gihugu.

Impunzi zatahutse zigera kuri 50; ziganjemo abagore n’abana aho bavuga ko abagabo babo basiyaye muri Congo, ariko nabo ngo bari gushaka uko bazaza kuko ngo bataguma mu buhungiro kandi bohereje imiryango yabo.

Gusa abagore babo bavuga ko umutwe wa FDLR abagabo babo bakoreramo utifuza batahuka, ibyo rero ngo bikaba bibatera impungenge cyane cyane ko iyo uwo mutwe umenye ko hari ugiye kuwuvamo uhita umwica.

Aba banyarwanda batangaza ko muri Congo hariyo Abanyarwanda benshi bahangayitse, cyane cyane abagore n’abana, naho ngo bimwe mu bibahangayikishishe harimo intambara za buri munsi, inzara, ndetse no kurwaragurika buri munsi kuko ngo babaho nk’inyamaswa muri ayo mashyamba ya Congo, bitewe cyane cyane no kutabona imiti yo kubavura igihe barwaye.

Mu butumwa aba Banyarwanda batahutse baha abasigaye mu mashyamba ya Congo ni ukubahamagarira gutaha, kuko amakuru bahabwaga ko mu Rwanda nta mutekano uhari atari byo, kandi ko igihugu cyamaze kwiyubaka, bityo ngo bakwiye kumva ko nta nyungu bazakura mu gukomeza kwirukanka muri ayo amashyamba.

Jean Pierre Niyibizi Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Rusizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza