IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
Rusizi: Yakomerekeje se akoresheje ishoka

Rusizi: Yakomerekeje se akoresheje ishoka


Yanditswe kuya 6-02-2013 - Saa 08:50' na James Habimana

Polisi y’Igihugu mu karere ka Rusizi, yataye muri yombi umusore w’imyaka 25 witwa Jean Marie Vianney Habumugisha, ukekwaho gukomeretsa se bikomeye witwa Janvier Nikobahiga w’imyaka 53 akoresheje ishoka.

Iki cyaha cyakozwe tariki ya 4 uku kwezi mu Murenge wa Nsahaha Akagari ka Nyeji, ubwo Habumugisha yazaga nijoro yanyweye inzoga y’inkorano izwi ku izina rya “muriture”, akubita ishoka se amuziza ko ngo yatinze kumukingurira.

Amaze gukingurira, Habumugisha ngo yari yarakaye cyane, afite n’ishoka ahita ayimukubita, atabarwa n’abaturanyi umusaza atabaje.

Urubuga rwa Polisi rwatangaje ko abaturage bamaze kuhagera, Habumugisha yashatse gucika ntibyamuhiraabaturage bamugeza kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza.

Umusaza wakomerekejwe arimo kuvurirwa ku bitaro bya Mibirizi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Iburengerazuba, Supt Urban Mwiseneza, yasabaye abaturage kwirinda kujya banywa inzoga zitemewe kuko ngo akenshi usanga abazinywa bakora ibyaha nk’ibyo by’urugomo.

Ingingo y’148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, riteganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gukomereretsa abigambiriye, ahanishwa igifungo cyiva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, cyangwa akaba yatanga amafaranga ava ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO