IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Rusororo : Urubyiruko 2,967 rwipimishije SIDA mu 2012, urwanduye ni 81


Yanditswe kuya 29-12-2012 - Saa 19:17' na Emmanul Kwizera

Ubwo mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kabuga hareberwaga hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2012, icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara cyagaragaje ko urubyiruko 2967 rwapimwe uyu mwaka agakoko gatera SIDA, 81 ni bo bagasanganye.

Mungarakarama Deo, Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Kabuga, atangaza ko imibare y’abanduye agakoko gatera SIDA uyu mwaka yagabanutse kubera ubukangurambaga buhoraho.

Usibye kubakangurira kwirinda SIDA hakoreshejwe uburyo butandukanye nko kwifata, cyangwa kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, urubyiruko rukangurirwa no kwisuzumisha ngo rumenye aho ruhagaze.

Ikindi kandi, iyo hari usanze yaranduye, Mungarakarama avuga ko ikigo cy’urubyiruko kimufasha, ati “Uyu mwaka abagera kuri 81 mu bo twapimye baranduye. Aba bose tuba dufite uko tubakurikirana kuko twabamenye.”

Abasanganywe ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, bakangurirwa uko bafata imiti igabanya ubukana, kandi bakaba nta n’undi bakwanduza.

IBITEKEREZO
Koko 81 nibenshi ariko wenda yagereranije n'umwaka ushize asanga imibare yaragabanutse dore ko ari no mujyi aho usanga ubwandu seroprevalence iri hejuru ya 3%. Ibyo gutekinika rero nizere ko batabitinyuka kuko mu buzima nta gutekinika kuko waba ukabije ushobora gutuma abantu bahahamuka cyangwa ugatuma abaturage batitabwaho kubera imibare watangaje itariyo
Musubize31.12.2012 saa 04:47
Cyusa
ngo ni bacye ? bazongere bipimishe mu mezi atandatu, uzasanga n'abo bazima baranduyemo abandi kuko kugira ngo wemeze ko utanduye wipimisha kabiri utandukanyije ukwezi... utongeye kandi gukora imibonano idakingiye naho ibya 81 banduye bangana na 2.73%, si bacye rero ku rubyiruko, mu baturage halimo n'abandi besnhi bacyanduza abandi kuko batazwi cg badashaka kubimenya iyp mibare nayo ishobora kuba yaratekinitswe bya kinyarwanda tumenyereye ngo tubone uko dusobanura IMIHIGO ! umwaka mwiza mwese
Musubize29.12.2012 saa 22:16
rugano
81 nibenshi koko bashobora kurangiza bariya bazima mugihe batabaye maso ngo birinde
30.12.2012 saa 00:36
rucakira
81 nibenshi koko bashobora kurangiza bariya bazima mugihe batabaye maso ngo birinde
30.12.2012 saa 00:36
rucakira

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!