Nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere kirukanye Usabimana Samuel ku mwanya w’Umuyobozi akaba n’Umuvugizi w’itorero ry’Abapantekoti mu Rwanda, hamwe n’umwungirije, ubuyobozi bw’iri torero bwatangaje ko ubuyobozi bwaryo bugihari nk’uko bwatowe, kuko ngo bwujuje ibisabwa, hagati aho ariko hamaze kujyaho Komite nshya igomba gusimbura aba bahagaritswe.
Pasitori Sibomana Jean ni we watorewe kuri iki Cyumweru kuba Umuvugizi w’Agateganyo w’Itorero rya Pentekoti mu Rwanda (ADEPR). Yatowe n’abayobozi b’indembo muri iryo torero bahuriye mu nama yari igamije gushyiraho ubuyobozi bushya bwo kuyobora by’agateganyo, mu gihe hategerejwe ko Inteko Rusange izatora ubuyobozi bwa ADEPR ku rwego rw’Igihugu.
Abashyizweho kuri iki cyumweru ni 6 bagize Biro Nyobozi y’agateganyo ya ADEPR. Abandi barimo Pasitori Rwagasana Tom Umuvugizi w’Agateganyo Wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero. Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo hatowe Mutaganzwa Viateur. Ushinzwe ubukungu n’imari ni Mutuyemariya Christine, Umujyanama w’Agateganyo ushinzwe ubuzima bw’itorero ni Pasitori Ntibarikure Jean, na ho ku mwanya w’Umujyanama w’agateganyo ushinzwe ubukungu n’imari, hatowe Nkuranga Aimable.
Kuri uyu wa 15 Nzeri 2012 hatambutse itangazo ku maradiyo amwe n’amwe akorera i Kigali rivuga ko Umuvugizi Mukuru wa ADEPR (unafatwa nk’Umuyobozi Mukuru w’itorero) atemewe n’ametegeko, kuko ngo atujuje ibiteganywa n’ingingo ya 27 y’itegeko rigenga imiryango ishingiye ku madini.
Amakuru dukesha urubuga ireme.net, avuga ko mu itangazo ryashyizweho umukono na Prof. Shyaka Anastase ukuriye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB : Rwanda Governance Board), yasabye ADEPR gushaka abandi bavugizi bujuje ibisabwa n’amategeko. Iryo tangazo ariko ntirisobanura ibyo abavugizi bari basanzweho batujuje.
Ibi bigisomwa ku maradiyo ntibyavuzweho rumwe, dore ko Radio Flash yo yasomye iri tangazo mu rubuga rw’ibitekerezo, bikaba byavugishije benshi menshi.
Nyuma y’amasaha make iryo tangazo ritangiye gucicikana, Ubuyobozi bwa ADEPR bwasohoye na bwo itangazo bwise ko rigenewe Abakirisitu ba ADEPR, bubasaba gukomeza gahunda zabo mu ituze, kandi rishimangira ko ubuyobozi bw’itorero bukiri bwa bundi. Iryo tangazo ryanyuze ku maradiyo amwe n’amwe riragira riti :
ITANGAZO RIGENEWE ABAKIRISITU BA ADEPR
Tumaze kumva itangazo ryaciye kuri Radio Flash na Radio Rwanda ritanzwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere Myiza (RGB), rivuga ko Abavugizi ba ADEPR batemewe, turagira ngo dutangarize Abakirisitu ba ADEPR ibi bikurikira :
1. Abavugizi bombi ba ADEPR batowe n’Inteko Rusange mu buryo bukurikije amategeko yayo.
2. Aba bavugizi kandi bujuje ibisabwa n’ingingo ya 27 y’itegeko rigenga imiryango ishingiye ku idini, ibyo bisabwa ni :
Kuba inyangamugayo
Kuba afite imyaka y’ubukure
Kuba atarahamwe n’icyaha cya Jenoside, ingengabitekerezo yayo no gukurura amacakubiri,
Kuba atarakatiwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitarahanagurwa n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa.
3. Ubuyobozi bwa ADEPR bukomeje kuvugana n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo cyane cyane RGB, kugira ngo tubereke ko abayobozi ba ADEPR bujuje ibisabwa byose.
4. Turasaba Abakirisitu gukomeza gusengera Itorero no gukomeza imirimo yabo mu ituze no kwegera abashumba b’amatorero yabo kugira ngo bahabwe ubutumwa bagenewe n’abayobozi bakuru ba ADEPR, Abashumba b’indembo bose n’impuguke, ni ukuvuga Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR (CA).
Abagize Biro ya ADEPR
Rev. Pasteur USABWIMANA Samuel (Sé)
Rev. Pasteur RUTEGAMIHIGO Come Sé)
Rev. Pasteur KAMANZI Callixte (Sé)
Rev. Pasteur RUTAGANIRA Edouard (Sé)
Rev. Pasteur MUNYANKUMBURWA Jean Chrisostome (Sé)
Bwana RUZIBIZA Jean Claude (Sé)
Itorero ADEPR ni rimwe mu matorero makuru mu Rwanda kandi afite n’abayoboke benshi. Ryemewe bwa mbere mu mategeko y’u Rwanda mu myaka isaga 80 ishize, mu Iteka ry’Umwami ryo kuwa 30 Nzeri 1930. Ryagiye ryiyandikisha uko ibihe n’amategeko byahindukaga, bwa nyuma rigaragara mu Iteka rya Minisitiri No 079/08.11 ryo kuwa 7 Nyakanga 2010.
Kugeza ubu harimo haribazwa mu by’ukuri urimo kuyobora ADEPR muri iki gihe, dore ko Komite yari isanzweho ari yo ivuga ko ifite ububasha kandi yemewe n’amategeko, ndetse n’iyatowe by’agateganyo ikaba ivuga ko ije gukemura ibibazo byari byarabaye uruhuri muri iri torero.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |