Rwamagana: Abaturage bari ku kigereranyo cy’ubukene kuri 30%

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 24 Mutarama 2013 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, atanga ishusho y’Akarere ke yavuze ko abaturage bari mu bukene bari ku kigereranyo cya 30%.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, avuga ko mu cyegeranyo cy’ibarura rya kabiri ryakozwe ryagaragazaga ko bari ku kigereranyo cy’ubukene kuri 45%, ariko ubu bagabanutse.
Uwimana avuga ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bavuye kuri 30% bakagera ku 10% cyangwa no munsi.
Ku birebana (...)

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie

Ku birebana n’imibereho myiza y’abaturage, abafite ubwishingizi mu kwivuza bari ku kigereranyo cya 85%.

Nehemie avuga ko Akarere ayobora gafite imirenge cumi nine, utugali mirongo inani n’ibiri, n’imidugudu 474. Muri iyo mirenge yose hubatesmo ibigo nderabuzima 14, poste de sante eshatu n’ibitaro bya Rwamagana.

Mu bukungu bukungu bw’ako karere, hari santeri z’ubucuruzi eshanu. Hari ingana nto n’iziciriritse 10 zitunganya umuceri, izitunganya ibitoki n’ibigori n’uruganda rutunganya ibyuma bishaje rukabibyazamo ibindi bishya.

Mu mbworozi Akarere ka Rwamagana gafite inka ibihumbi 45,773 muri izo ibihumbi 8,999 ni inka za kijyambere.

Mu burezi aka karere gafite amashuri y’inshuke 102, abanza 74, ayisumbuye 55, amakuru abiri, n’ay’imyuga atatu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza