Rwamagana: Urubyiruko ruri ku rugerero ruri kubaka amacumbi y’abarimu

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 22 Mutarama 2013 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rugera kuri 40 rwatangiye urugerero, mu murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, ruri kubaka amacumbi y’abarimu, agizwe n’ibyumba umunani n’ubwiherero bune.
Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yasuraga uru rubyiruko, agashyira ibuye ry’ifatizo ahubakwa ibyumba by’amacumbi y’abarimu, urubyiruko ruri kubyubaka rwaturutse mu tugari twa Cyanya, Bwiza, Sovu na Sibagire rwatangaje ko rukora ibi bikorwa rubyishimiye kuko biri mubyo bahize basoza itorero umwaka ushize. (...)

Urubyiruko rugera kuri 40 rwatangiye urugerero, mu murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, ruri kubaka amacumbi y’abarimu, agizwe n’ibyumba umunani n’ubwiherero bune.

Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yasuraga uru rubyiruko, agashyira ibuye ry’ifatizo ahubakwa ibyumba by’amacumbi y’abarimu, urubyiruko ruri kubyubaka rwaturutse mu tugari twa Cyanya, Bwiza, Sovu na Sibagire rwatangaje ko rukora ibi bikorwa rubyishimiye kuko biri mubyo bahize basoza itorero umwaka ushize.

JPEG - 117.1 kb
Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi atangiza kubaka ibyumba by’amacumbi y’abarimu

Kayitesi Clementine, umunyeshuri twasanze ari mu gikorwa cyo guhereza umucanga abafundi, yadutangarije ko ibikorwa barimo ari ibyo kwiyubakira igihugu, umuntu akora nta gihembo icyo aricyo cyose.

Amwe mu magambo yakoreshwaga n’urubyiruko ruri ku rugerero rwagiraga ruti “ Ku rugerero nta kujenjeka, tugire ubukire tubugereho vuba twihuse”.

Umukuru w’itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface, yasabye urubyiruko gukorana bishimye akazi barimo ko kubaka igihugu cyababyaye.

Urubyiruko 40 ruri ku rugerero kuri site ya Rwamagana A, ku kigo cy’amashuri cya Espoir rufite gahunda yo kurangiza kubaka ibyo byuma by’amashuri bikarangira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza