Rwamagana: Yatawe muri yombi akekwaho guta umwana mu musarani

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Ukuboza 2012 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yataye muri yombi umugabo w’imyaka 26 ukekwaho guta umwana yibyariye mu musarani, avuga ko yabitewe no kubura ibyo amugaburira, ku bw’amahirwe umwana yarokowe na Polisi.
Nk’uko Polisi yabitangaje, uwatawe muri yombi akekwaho guta umwana w’umukobwa mu musarani yitwa Azarias Nteziryayo utuye mu kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro washakanye na Francine Nibagwire.
Nyuma yo kubona amakuru mu baturanyi be ko Nteziryayo yataye umwana mu (...)

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yataye muri yombi umugabo w’imyaka 26 ukekwaho guta umwana yibyariye mu musarani, avuga ko yabitewe no kubura ibyo amugaburira, ku bw’amahirwe umwana yarokowe na Polisi.

Nk’uko Polisi yabitangaje, uwatawe muri yombi akekwaho guta umwana w’umukobwa mu musarani yitwa Azarias Nteziryayo utuye mu kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro washakanye na Francine Nibagwire.

Nyuma yo kubona amakuru mu baturanyi be ko Nteziryayo yataye umwana mu musarane, Polisi y’Igihugu yahise itabara vuba, iramurokora. Uyu mwana yahise ajyanwa mu bitaro bya Rwamagana.

Abajijwe impamvu yatumye akora aya mahano yo kwihekura, Nteziryayo yagize ati “Rwose nakoze ibi kubera ko ntari mfite ubushobozi bwo kwita kuri uyu mwana n’umuryango wanjye muri rusange.”

Nubwo ariko avuga ibi, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Iburasirazuba Supt Benoit Nsengiyumva avuga ko ibi ari icyaha gikomeye, kuko ngo kubura ubushobozi bitavuze gushaka kwica uwo wibyariye.

Nteziryayo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza