IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Mu Rwanda ibiza bigenda byiyongera bikica abantu binangiza ibikorwa remezo


Yanditswe kuya 8-10-2012 - Saa 06:00' na Marie Chantal Nyirabera

Ubwo Minisiteri ishinzwe Impunzi no kurwanya Ibiza (MIDIMAR)itangiza icyumweru cyo cyahariwe kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza, yatangaje ko bigaragara ko mu Rwanda ibiza bigenda byiyongera, bikaba ari ngombwa kubifatira ingamba zo kubikumira.

Ministeri y’Ibiza yibukije ko ibiza byangije ibintu bitandukanye aho mu mwaka wa 2011, abantu basaga 48 bahitanywe n’ibiza, amazi agasenya inzu zisanga 2121, hegitari 3251 z’imirima zirangirika, hanasenyuka amashuri n’insengero 26 n’amavuriro atatu.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza muri Nzeri raporo ya MIDIMAR itangaza ko ibiza byahitanye abantu basaga 60, amazu 1920 arasenyuka, imirima y’umuceri, ibishyimbo,urutoki n’ibigori ingana na hegitari 2387 nayo irangirika.

Ibikorwa remezo nabyo byarangiritse ku buryo bugaragara, kuko iyo raporo igaragaza ko imihanda 11, ibiraro 5, ibyumba 19 by’amashuri, insengero 8 n’ibiro by’ubuyobozi birenga bine byangiritse.

Minisitiri wa MIDIMAR, Gatsinzi Marcel atangaza ko muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ibiza hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bizagirwamo uruhare n’abagore n’abakobwa.

MIDIMAR itangaza ko icyumweru cyatangijwe cyo kurwanya ibiza, ko kizafasha kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza muri iki gihe kibanziriza imvura.

Ibiza bitandukanye bikunze kwibasira abanyarwanda birimo imyuzure, inkuba, inkongi y’umuriro n’ibindi bikorwa bituruka ku bikorwa byangiza ibidukikije, birimo gutema amashyamba no kubaka nabi ahadakwiye.

Minisiteri y’Ibiza ivuga ko ubukangurambaga muri iki cyumweru buzakomeza, by’umwihariko abagore bakazabigiramo uruhare kuko bafite ubushobozi nk’ubw’abagabo mu kwitabira umuganda, mu gucukura imirwanyasuri no kugira uruhare mu mirimo y’ubwubatsi, irimo mu gufata amazi y’imvura, guca amaterasi n’ibindi.

Biteganyijwe ko hazaba ibiganiro mu ishuri rya FAWE Girls School n’ishuri ry’ abakobwa ry’i Byumba, hakazanubakirwa abatishoboye i Rulindo bizakorwa n’ishyirahamwe ry’abagore mu muganda uteganyijwe muri iki cyumweru.

MIDIMAR yatangaje ko icyumweru cyahariwe kurwanya Ibiza kizarangira ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiza hizizihizwa ku itariki 12 Ukwakira.

IBITEKEREZO
Nonese ibiza bitiyongereye uyu mugabo yabona icyo akora ? Namwe murirengagiza ibyo muzi.
Musubize8.10.2012 saa 18:11
zephyr

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!