Rwangombwa na Ambasaderi Gatete bahererekanyije ububasha

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 28 Gashyantare 2013 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Rwangombwa John wahawe kuyobora Banki Nkuru y’Igihugu agasimburana na Ambasaderi Gatete Claver, bahererekanyije ububasha mu muhango wabaye ku mugoroba wo ku wa 27 Gashyantare uyu mwaka.
Imbere y’Abayobozi n’abakozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Rwangombwa John yahaye ikaze Ambasaderi Gatete muri iyi Minisiteri yigeze no gukorera ari Umunyamabanga Uhoraho kuva muri 2003 kugeza muri 2005.
Rwangombwa yatangaje ko mu gihe (...)

Rwangombwa yatangaje ko mu gihe yari amaze iyi Minisiteri yageze kuri byinshi birimo kwiyubakamo ubushobozi mu gutunganya ingengo y’imari no kuyishyira mu bikorwa, ubusanzwe byari bigoranye mu bihe byatambutse. Ati “Byari bigoye mu gihe wasangaga amafaranga adahagije amategeko agenga ingengo y’imari atubahirizwa, ariko ubu bisa n’aho tumaze gufata umurongo.”

Rwangombwa avuga ko kandi itangizwa ry’Ikigega Agaciro ari igikorwa cy’indashyikirwa cyagezweho na Leta ku bufatanye n’iyi Minisiteri.

Ambasaderi Gatete winjiye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu gihe ingengo y’imari irimo ibibazo bitewe n’abaterankunga bamwe na bamwe bifashe, yavuze ko azakomeza kubegera no kubaganiriza kuri gahunda z’igihugu. Ati “Tuzakomeza kubereka ibyiza dukora n’uruhare rwabo kandi twizeye ko bizakunda.”

Yavuze ko n’ikipe asanze yizeye ko nta kizatuma batagera ku nshingano zabo.

Ni mu gihe hategurwa gahunda yo gutangiza no gushyira mu bikorwa gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS) ya kabiri, ikaba igomba kwitabwaho n’inzego zitandukanye mu rwego rwo kwigira.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza