IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Tuganemariya Placidia yabyaye umwana amuta mu musarani


Yanditswe kuya 23-01-2013 - Saa 09:29' na Umurerwa Emma-Marie

Ku munsi w’ejo ahagana saa kumi z’amanywa, uwitwa Tuganemariya Placidia yabyaye umwana amuta mu musarani ahita apfa.

Uyu mukobwa wakoraga akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Marembo, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, yabyaye umwana w’amezi arindwi ahita amuta mu musarani w’umuturanyi.

Uwamariya Claudine wamukoreshaga yadutangarije ko uyu mukozi bari bamaranye iminsi 20, akaba yaramurangiwe na se wabo [w’umukozi].

Asobanura uko Tuganemariya yabigenje, Uwariya ati ”Nari mfite umwana urwaye kandi ngomba kujya ku kazi. Naraye mubwiye ngo abyuke kare amunjyanire kwa muganga, mu gitondo ndamubyutsa ariko mbona ameze nk’ufite ikibazo mubaza uko ameze, ambwira ko yumva arwaye umutwe ariko atari cyane.”

Yakomeje avuga ko mu minsi bari bamaranye atari azi ko atwite.

Tuganemariya ngo yageze ku muhanda wa kaburimbo aho bita Kanyonyomba ajyana umwana aho se wabo acucuriza, amusaba kumumusigaranira akabanza akajya kugura ibinini by’umutwe.

Avuye kubigura ngo yahise amanuka ku rugo ruri hafi y’igishanga cya Kanyonyomba, ahasanga abana bato bari mu rugo abasaba ko bamutiza ubwiherero.

Avuye mu bwiherero yasohotse yihuta, abana bagarutse hanze ngo bumva agahinja kurira ariko bayoberwa aho karirira babibwira nyirakuru na we asohotse arakumva ariko ngo ntiyamenya ibyo ari byo.

Tuganemariya ngo asubiye aho yasize umwana inzira yose yagiye ayitamo amaraso, abamubonye bakamwibazaho.

Nyuma abandi bantu bagiye gutira ubwiherero muri rwa rugo, basanga amaraso yuzuye hejuru yabwo. Ni ko kubaza ba nyir’urugo umuntu uvuyemo baramukurikirana, basanga ageze hamwe yasize umwana.

Mu gihe abaturage bamuhataga ibibazo, Tuganemariya yavuze ko afata imiti yo kuringaniza urubyaro ikaba yamuguye nabi ikamutera kuva.

Abaturage ntibamushize amakenga, ni ko guhamagara abashinzwe umutekano. Bahageze ngo yahise yemera ko yabyaye umwana w’amezi arindwi agahita amuta mu musarani.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata Kabanda Joseph, yatangarije IGIHE ko ibikorwa nk’ibyo bitari bisanzwe biba muri uwo murenge ariko ko hari undi mukozi wo mu rugo abaturage bigeze gukeka ko yabyaye agata umwana mu musarani bajya kumushaka bamuburamo.

Tuganemariya Placidia ukomoka mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba ubu ari mu maboko ya Polisi, ariko yabanje kujyanwa kwa muganga mu bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru.

IBITEKEREZO
Bavandimwe mujye mukoma urushyo muko,e n'ingasire, nazwe se nimutekereze ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore noneho bazashyireho n'irikorerwa abayaya n'ababoyi. Uyu mwana w'umukobwa akwiye imbabazi. nta kanya mfite narikwandika uko mbyumva gusa utari umunyacyaha amubanze ibuye.
Musubize24.01.2013 saa 10:24
tuza
Murumva ukuntu Police igiye guhohotera uwo mwana w'umukobwa kabiri ? Nk'aho mwamujyanye kwa muganga uvura indwara zo mu mutwe ngo amufashe ihungaba yatewe no guterwa inda no kwihekura mugiye kumufunga ! Njye nafunga abayobozi banze kwemeza itegeko ryo gukuramo inda ! Ubwo se koko niwe ukwiye gufungwa cyangwa hashakishwa nyiri kuyimutera ? Umuryango nyarwanda urwaye kutareba ukuri tugahora twibeshya ngo ntidusambana kandi mwirirwa mubikorera muri offices zanyu, mu nsengero muri za chorales ... Ibi byahozeho kandi bizahoraho. Muereke rero abahuye n'ikibazo bafashwe uwo mutwaro.
Musubize23.01.2013 saa 08:15
mushyitsi
Mushyitsi wari waragiye he ra ? Nagize ngo wagiye i Wawa uzagaruka nibura uzi gushyira mu gaciro... none ndabona urwishe ya mbwa nako ya nka rukiyirimo ! Kuri wowe umuti ni ugukuramo inda ? Kagire inkuru... ! Inda ni iki se Mushyitsi we ? Hanyuma bayikuramo bate ? Ubundi se harya baba bayikura mu ki ? Bayikuramo bakayishyira he ? Ugomba kuba ibyo uvuga nawe utabyumva, kandi n'ubundi n'ubwo wiyita Mushyitsi simpamya ko utari "umuvumba" kuko nta wagutumira ufite ibitekerezo nk'ibi. Ugomba kuba warihebye bikabije ku buryo wumva ko nta cyakorwa ngo abanyarwanda bitware neza kurusha uko babikora ubu. Ubusambanyi bwahozeho koko ariko intera bufite ubu irakabije bitewe no kuburebera ku buryo usigaye ubona banabyigamba ku mugaragaro, abandi vagabondage sexuel ngo ni iterambere nka cya gihe babyitaga kubyina insinzi. Nawe rero urimo urabyinza insinzwi ku buryo bwawe kuko warangije gutsindwa mu bitekerezo iyo wemeza ko ubwo ingeso imaze kuba rwaserera ngo bakwiye no gushyiraho itegeko riyishimangira n'ubwo iryo batoye naryo ntaho ritaniye no kubishyigikira. Niba ugarutse ku gihe.com, karibu ariko ubwenge ntubusige, nabwo bushyire ku gihe.
23.01.2013 saa 11:32
Nirere
Umuyobozi ngo ibikorwa nk'ibyo ntabyaga mu murenge ayobora ! Harya indaya zahotorewe muri ako gace arazibagiwe n'akanya ! Ubu se bwo si ubwicanyi nyine.
Musubize23.01.2013 saa 06:31
Negro
njye ahubwo ndi police nafunga uriya muyobozi byonyine reba uriya musarani ureste no kuwutamo umwana urabona abasigaye macinya itabamara ? kandi wasanga yarabujije nyirawo kuwubakaneza adasabye ibyangombwa .kandi ahhhhhaaaaaaaa
23.01.2013 saa 09:35
lawuru
ariko se babikorera iki koko bagiye babireka, asyi weeeeeeee ndabirambiwe abo nibo batuma Imana itureba nabi. Ubutabera buge bubakanira urubakwiye kwica umuziranenge koko, ari nka nge mbona ntazamushobora dore ibyo nakora : Nareba umugiraneza nsaba ubufasha, 2. Namujyana nkamutereka ku muryango w'umu boss, ............. ariko si namwica
Musubize23.01.2013 saa 06:20
umubyeyi
Urwo ruhinja se rwaba rwarabashije kurokoka ?
Musubize23.01.2013 saa 05:58
mimi
Ni ibibazo ! aba nabo bakwiye guhanwa ! baba barazitwaye batabizi ? warangiza ukica umuziranenge ???? birababaje ! BASI IYO AMPA URWO RUHINJA NKARWIRERERA !!!!1
Musubize23.01.2013 saa 05:45
Rukundo Emmanuel
kuki mutatweretse agafoto ke ngo tumumenye ? rwose ibyo yakoze sibyo ahubwo akurikiranwe nubutabera yenda byagabanya ibyo byaha byeze. ubusambanyi we !!!! ariko mwa bakobwa mwe, namwe bagabo bagore, mwakwihanganye kabisa mukumvira Imana !
Musubize23.01.2013 saa 05:31
gapusi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!