Tuvuge oya ku biyobyabwenge ahubwo duhitemo ubuzima. Aya ni amagambo yagarutsweho ku munsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wizihizwa tariki ya 26 Kamena, wo kurwanya ibiyobyabwenge wizihirijwe ku rwego rw’igihugu ku kibuga cya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Ageza ijambo ku mbaga y’abantu batari bake biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ndetse n’abatwara amamoto, n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima inzego za Polisi ndetse n’iza Gisirikare, Tumukunde Hope Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kigenda gifata indi ntera, iyo ikaba ariyo mpanvu ikibazo cy’ibiyobyabwenge gihangayikishije Leta y’u Rwanda ndetse n’amahanga muri rusange.
Umwe mubatanze ubuhamya Hagenimana Céléstin yavuze ko agikoresha ibiyobyabwenge nta kizere cyo kubaho yari afite, kandi nta n’umwanya yari agifite mu Muryango Nyarwanda, kuko yihimbaga amazina ashingiye ku gutakaza umutwe akiyita Commando, Gatuza, n’andi, kandi akaba yarumvaga ko nta muntu woga cyangwa ufite isuku agomba kugisha inama, ahubwo abameze batyo akabafata nk’abanzi be.
Minisitiri w’Ubuzima Binagwaho Agnes mu ijambo rigufi yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango yagarutse ku ngaruka mbi z’ibiyobyabwenge, avuga ko umubare munini wabafite indwara zo mu mutwe zikomoka ku biyobyabwenge, asaba ko inzego zose za Leta zahagurukira mu kubirwanya.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Londres : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |