TV 10, Televiziyo ya mbere yigenga mu Rwanda yatangiye gukora

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 28 Gashyantare 2013 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Imyaka hafi 10 batangije Radio 10, abagize itsinda rya Tele 10 batangije televiziyo bise TV 10 mu rwego rwo gukomeza guteza imbere itangazamakuru ryifashisha amajwi n’amashusho mu Rwanda.
TV10 ni umurongo wa televiziyo ukora mu buryo bujyanye n’igihe bwa ’numérique’, ikaba yaratangiye gukora mu gihe mu Rwanda hari gahunda yo kuva mu buryo gakondo bwa televiziyo guhera mu Kuboza 2012.
Mu byo TV 10 yerekana yibanda ku guteza imbere umuco nyarwanda no gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo, (...)

Imyaka hafi 10 batangije Radio 10, abagize itsinda rya Tele 10 batangije televiziyo bise TV 10 mu rwego rwo gukomeza guteza imbere itangazamakuru ryifashisha amajwi n’amashusho mu Rwanda.

TV10 ni umurongo wa televiziyo ukora mu buryo bujyanye n’igihe bwa ’numérique’, ikaba yaratangiye gukora mu gihe mu Rwanda hari gahunda yo kuva mu buryo gakondo bwa televiziyo guhera mu Kuboza 2012.

Mu byo TV 10 yerekana yibanda ku guteza imbere umuco nyarwanda no gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo, nk’uko umuyobozi wayo na Radio 10 Cédric Pierre Louis yabitangarije IGIHE.

Kugira ngo ubone TV 10 urwego rushinzwe tekiniki yayo ruvuga ko bisaba kugura ‘decodeur’ iyo ari yo yose ku mafaranga ari hagati y’ibihumbi 20 na 30, uyiguze agakurikira gahunda zayo nta kindi kiguzi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza