U Bubiligi bwateye inkunga u Rwanda miliyoni 55 z’amayero ibikorwa by’ubuzima

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda iratangaza ko izakomeza gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere birimo n’iby’ ubuzima, aho ubu ivuga ko yamaze gutanga inkunga ya miliyoni 55 z’amayero(asaga miliyari 46 z’amafaranga y’u Rwanda).
Ambasaderi w’u Bubiligi, Marc Pecsteen,mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 15 Mutarama 2013 kirimo n’abafatanyabikorwa mu buzimana n’ Umujyi wa Kigali mu kwigira hamwe kurwanya indwara z’iterambere (Urban Health Development), yatangarije (...)

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda iratangaza ko izakomeza gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere birimo n’iby’ ubuzima, aho ubu ivuga ko yamaze gutanga inkunga ya miliyoni 55 z’amayero(asaga miliyari 46 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ambasaderi w’u Bubiligi, Marc Pecsteen,mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 15 Mutarama 2013 kirimo n’abafatanyabikorwa mu buzimana n’ Umujyi wa Kigali mu kwigira hamwe kurwanya indwara z’iterambere (Urban Health Development), yatangarije ko u Bubiligi bwatanze inkunga mu bikorwa by’ ubuzima isaga miliyoni 55 z’amayero mu bikorwa bitandukanye biri gukorwa.

Ambasaderi Marc Pecsteen ati ”Miliyoni 21 zagenewe ibikorwa by’ubuzima by’ibanze, miliyoni ebyiri zatanzwe mu bikorwa byo kubaka,miliyoni 32 zahawe Minisiteri y’Ubuzima, yose hamwe ni miliyoni 55 z’amayero”.

Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima, abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima barimo n’iyi Ambasade, batangaje ko bazakomeza ubufatanye mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose hirindwa indwara ziterwa n’iterambere.
nk’umubyibuho ukabije, umuniro n’izizndi.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayiasaba n'Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Marc Pecsteen

Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yashimiye Ambasade y’u Bubiligi mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ifashamo u Rwanda, haba m ubuzima no mu zindi gahunda nk’iy’imbaturabukungu ya kabiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza