U Budage bwakomoreye inkunga u Rwanda

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 1 Gashyantare 2013 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Budage iratangaza ko yafashe icyemezo cyo kurekura miliyoni 26 z’amadolari ya Amerika iki gihugu cyari cyahagaritse ku Rwanda gishingiye ku byavugwaga muri raporo y’impuguke za Loni ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki cyemezo cyatangajwe n’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane, kikaba gikurikiye uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiriye mu Budage mu izina ry’u Rwanda.
Guverinoma (...)

Guverinoma y’u Budage ivuga ko u Rwanda ntaho ruhuriye na M23, ko ahubwo rukora ibishoboka byose ngo ibibazo biri muri Congo bibonerwe umuti urambye kandi ko ibirego na raporo byashinjaga u Rwanda byaba nta shingiro byari bifite.

Amakuru yatangajwe n’uhagarariye u Rwanda mu Budage Ambasaderi Nkurikiyinka Chrisitine, avuga ko kuba u Budage bwararekuye iyi nkunga bwari bwarahagaritse bigaragaza ko ibyashinjwaga u Rwanda ari ibinyoma.

Iyi nkunga u Budage bwarekuye izakoreshwa kugera mu mwaka wa 2015.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza