U Bufaransa: Pascal Simbikangwa yoherejwe mu rukiko

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 2 Mata 2013 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari kapiteni mu gisirikare cy’u Rwanda muri Leta ya Habyarimana, Pascal Simbikangwa, yoherejwe mu rukiko rw’i Assise i Paris mu Bufaransa kubera ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho.
Inkuru dukesha Jeune Afrique ivuga ko uyu munyarwanda yoherejwe mu rukiko ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Pascal Simbikangwa yafatiwe i Mayotte mu mwaka wa 2008, nyuma y’umwaka hatangira gukurikiranwa uruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994; ibyaha ashinjwa kuba yarakoreye i (...)

Uwahoze ari kapiteni mu gisirikare cy’u Rwanda muri Leta ya Habyarimana, Pascal Simbikangwa, yoherejwe mu rukiko rw’i Assise i Paris mu Bufaransa kubera ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho.

Inkuru dukesha Jeune Afrique ivuga ko uyu munyarwanda yoherejwe mu rukiko ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Pascal Simbikangwa yafatiwe i Mayotte mu mwaka wa 2008, nyuma y’umwaka hatangira gukurikiranwa uruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994; ibyaha ashinjwa kuba yarakoreye i Kigali, n’ahandi mu gihugu hose, by’umwihariko akavugwa cyane mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Akekwaho kandi gutanga intwaro ku mutwe w’Interahamwe witwaraga gisirikare no kuwushishikariza gutsemba Abatutsi.

Niwe munyarwanda wa mbere ukekwaho Jenoside ugiye gucirwa urubanza mu Bufaransa kubera ibyaha bya Jenoside.

Pascal Simbikangwa yavutse mu w’1959, aza kumugazwa n’impanuka yo mu muhanda mu mwaka wa 1986 mbere y’uko ashyirwa muri serivisi zishinzwe iperereza muri Leta ya Habyarimana mu mwaka wa 1988.

Simbikangwa Pascal ukurikiranweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi n'ibindi byibasiye inyokomuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza