U Buholandi : Umunyarwandakazi yakatiwe imyaka 6 y’igifungo kubera icyaha cya Jenoside

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 1 Werurwe 2013 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo mu Buholandi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2013, rwakatiye Yvonne Ntacyobatabara Basebya, umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Buholandi, igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi umunani kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ubushinjacyaha bw’u Buholandi butangaza ko Ntacyobatabara yagize uruhare rukomeye ku rupfu rw’Abatutsi 110 bari bahungiye muri Kiliziya y’i Gikondo ubwo Jenoside yatangiraga mu Rwanda.
Abinyujije mu mpano, kubizeza (...)

Abinyujije mu mpano, kubizeza ibihembo, guharabika, ubugizi bwa nabi no gutoteza, Ntacyobatabara Basebya yashishikarije abandi bantu barimo Interahamwe kwica Abatutsi. Ikindi kandi yagize uruhare mu gukora urutonde rw’abagombaga kwicwa, akanabakangurira kuririmba zimwe mu ndirimbo baririmbaga bagiye kwica Abatutsi zirimo « Tubatsembatsembe ».

urubanza rwaciriwe mu rukiko rw’i La Haye, mu Buholandi. Yvonne Ntacyobatabara Basebya akaba yaciriwe urubanza n’urukiko rw’u Buholandi kuko rufite ububasha mpuzamahanga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza