Nyuma y’aho Guverinimo y’u Rwanda yemereje ko ubu uturere twinshi ntihagije mu biribwa, inkunga Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa watangaga ku bigo by’amashuri yarahagaritswe.
Nk’uko byavugiwe munama yabaye kuwa Gatatu igahuza Ubuyobozi bw’Intara y’i Burasirazuba, ababyeyi bakanguriwe kwita ku burere bw’abana babo ndetse bakabakurikirana n’igihe bari ku ishuri.
Iyi nama yahuje Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette, ABAYOBOZI b’uturere dutanu bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ubuyobozi bwa PAM, Minisiteri y’Uburezi, Abayobozi bashinzwe uburezi muri utwo turere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byari bifite gahunda yo kugaburira abana ku bigo (School feeding).
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba akaba yavuze ko iyi nama ije mu gihe gikwiye kugirango abayobozi b’uturere, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’Ubuyobozi bwaa PAM barebere hamwe ingaruka zishobora kubaho mu gihe iyi gahunda yaba itangiye muri iki gihembwe cya gatatu cy’amashuri, ndetse no gufata ingamba z’uburyo iyi gahunda nshya yagera ku musaruro.
Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya Nyakiliba (GsS Nyakiliba) mu Karere ka Kirehe, Hitabatuma Donat yavuze ko n’ubwo iyi gahunda yahagaze ababyeyi bari baramaze kuyigira iyabo kandi ko yatangaga umusaruro, kuko buri mwana abona ifunguro bigatuma abasha gukurikirana amasomo neza.
Umuyobozi wa PAM ishami rya Ngoma, Munyaruyange Jules wari uhagaraiye ubuyobozi bwa PAM ku rwego rw’igihugu yavuze ko n’ubwo inkunga yo kugaburira abana ku mashuri yahagaze, ubuyobozi bwa PAM buzafatanya n’ubuyobozi bw’uturere n’ibigo by’amashuri mu gutanga inkunga y’ibikoresho, amahugurwa ku bakozi ajyanye nimicungire ya sitoki n’ibindi.
Ubuyobozi bwa PAM kandi buvuga ko Intara y’Iburasirazuba ikungahaye ku biribwa bityo ababyeyi bakaba bashobora gufatanya n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri mu gushaka ifunguro ry’abanyeshuri igihe bari ku ishuri dore ko hari aho byatangiye gukorwa kandi bigenda neza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba madamu UWAMARIYA Odette, yasabye abitabiriye inama ko inzego z’ibanze zakomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza ababyeyi kugira uruhare muri iyi gahunda, gutegura ingendoshuri kugirango ababyeyi bigire kubandi babashije gushira mu bikorwa iyi gahunda, ndetse no gushaka ubundi buryo bushobora kwifashishwa bwunganira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda. abari mu nama bemeranyije ko kandi Uturere dufatanije na PAM batekereza ku mishinga yazakorwa igamije guteza imbere iyo gahunda hashingiwe ku gahunda yo kwishakira ibisubizo(home grown solutions).
Gahunda ya PAM yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yakorwaga mu turere dutanu (5) tw’Intara y’i burasirazuba, aritwo Kirehe Gatsibo, Kayonza, Ngoma na Bugesera ndetse n’ahandi mu gihugu.
Ni inkuru ya Eric Muvunyi Umukozi mu Ntara y’i Burasirazuba
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |