Kwamamaza

U Rwanda ni igihugu cya mbere muri Afurika gitunganya imiti iterwa imyaka

Yanditswe kuya 26-11-2012 saa 15:56' na ORINFOR


Igihugu cy’u Rwanda kimaze gutera intambwe mu kwikorera imiti yica udukoko twangiza ibihingwa. Iyo miti ikorwa mu gihingwa cy’ibireti, ikaba itagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.
Uyu muti ukorwa mu bireti n’uruganda Agropharm Africa rubarizwa mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni rwo rwonyine rubarizwa muri Afurika rutunganya umuti nk’uwo wica udukoko twangiza imyaka iyo ari yo yose. Umwihariko igihugu cy’u Rwanda gifite ni uko ari rwo rwonyine ku isi rufite gahunda yo kuba ruhinga (...)

Igihugu cy’u Rwanda kimaze gutera intambwe mu kwikorera imiti yica udukoko twangiza ibihingwa. Iyo miti ikorwa mu gihingwa cy’ibireti, ikaba itagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Uyu muti ukorwa mu bireti n’uruganda Agropharm Africa rubarizwa mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni rwo rwonyine rubarizwa muri Afurika rutunganya umuti nk’uwo wica udukoko twangiza imyaka iyo ari yo yose. Umwihariko igihugu cy’u Rwanda gifite ni uko ari rwo rwonyine ku isi rufite gahunda yo kuba ruhinga ibireti, bikavanwamo umuti uhita unapfunyikwa.

Imwe mu miti ikorwa n’uru ruganda ni “Agrothrin Pydust”, umuti w’ifu ugenewe gusa imyaka yumye nk’ibigori,ibishyimbo amasaka n’ibindi. Undi muti uru ruganda rukora ni uw’amazi “Pyrethrum 5EW”, ugenewe guterwa ku bihingwa biri mu murima ibyo ari byo byose ukica udusimba tubyangiza. Hari kandi n’uwitwa INKUYO ukoreshwa mu kwica uburondwe ku matungo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 9 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved