IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

U Rwanda rurahakana ibyo rushinjwa na guverinoma ya Congo Kinshasa


Yanditswe kuya 10-06-2012 - Saa 06:48' na IGIHE

Nyuma y’aho Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu usohorere raporo ishyira u Rwanda mu majwi ku kuba rufasha inyeshyamba za M23 zimaze iminsi zihanganye n’iza leta ya Congo Kinshasa, Leta y’iki gihugu kuri ubu yatangaje ko yemeranya n’ibikubiye muri iyi raporo, gusa Leta y’u Rwanda ku yindi nshuro yongeye guhakana ayo makuru.

Nk’uko tubikesha itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo yatangaje ko ibyo umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa, Lambert Mende, ashinja u Rwanda bibabaje cyane.

Yagize ati : “Birababaje cyane kuba Congo Kinshasa yahisemo gushinja u Rwanda ibinyujije mu itangazamakuru mbere gato y’uko dushyira umukono kuri raporo y’igenzura ryakozwe ku bufatanye n’impande zombi, iyi ikaba yari ishinzwe kunononsora ibiregwa u Rwanda hatandukanywa ukuri n’ikinyoma.”

Muri iryo tangazo, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ari ibyago ku baturage bo mu burasirazuba bwa Congo kuba guverinoma yahisemo ikinyoma cyambaye ubusa, ndetse ngo ni aba baturage bazagirwaho ingaruka no kuba hazamuka undi mwuka w’urwango."

Yagize ati : “Turabyumva neza ko leta ya Congo Kinshasa ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye bituruka mu mpande nyinshi, ndetse kandi ko gukoresha u Rwanda nk’agakingirizo ari uburyo bwo gushaka kuyobya uburari no kwibagiza abantu ibiri kubera muri icyo gihugu.”

Ati : “Twarabivuze kenshi ko ntaruhare tubifitemo, kandi nta kimenyetso kigaragaza ibinyuranye n’ibyo. Kuba Congo Kinshasa yarananiwe gukemura ibibazo imazemo igihe kitari gito ifite bigiye kugira ingaruka ku bihugu bituranye nayo."

Twabibutsa ko mu ntangiriro z’icyumweru gishize aribwo ishyirwa ahagaragara rya raporo nshya ya Human Rights Watch ryatangajwe, iyi ikaba ikubiyemo ingingo zitandukanye zitunga agatoki Leta y’u Rwanda, uwo muryango wemeza ko yahaye ibikoresho ndetse n’abarwanyi inyeshyamba zihanganye na Leta ya Congo Kinshasa zo mu mutwe wiyise M23.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu byumweru bibiri bishize, Leta y’u Rwanda yagize iti : “Ntitwivanga mu bibazo bya Congo Kinshasa by’imbere mu gihugu, yaba ibirebana na politiki cyangwa ibirebana n’igisirikare. Ibirego bivuga ibihabanye n’ibyo nta shingiro bifite.”

“Guverinoma y’u Rwanda yakomeje igira iti : “Ni nde wungukira muri uyu mutekano mucye ukomeje kuranga igice cy’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa ? Si abaturarwanda, si abanyekongo. Abungukira muri izo mvururu ni inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR ziboneraho guteza umuteko mucye.

Human Rights Watch kandi nayo yashyizwe mu majwi na Leta y’u Rwanda ivuga ko mu gushyira ahagaragara ibi birego ahanini uyu muryango ngo uba ugamije kureba uko wakusanya amamiliyoni y’amadolari yifashishije “raporo za hato na hato zishingiye ku binyoma biba bitakorewe ubushakashatsi.”

Twabibutsa kandi ko mu gihe gishize nabwo Monusco yari yasohoye icyegeranyo gitunga agatoki u Rwanda mu buryo bumwe na Human Rights Watch, gusa Monusco nayo yagaragarijwe n’u Rwanda ko rusanga yarananiwe kuzuza inshingano zayo, ahubwo ko n’umutekano wakomeje kujya ubasha kuboneka mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa wabaga waturutse ku bufatanye hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda, ko yo (Monusco) nta ruhare na mba yabaga yabigizemo.

IBITEKEREZO
Imana ireba ibyiherereye niyo izi ukuri naho umwana w'umuntu wapi.
Musubize2.08.2012 saa 07:11
nshimiye
Manzi uravuga ukuri ! Ahubwo nge narumiwe, abantu twibagiwe ko Imana ibaho, umunsi izahagurutswa no guhana tuzumirwa !
Musubize16.06.2012 saa 18:37
Baby
Le probleme n'est pas l'avancement ! C'est vrai que vous avancez ! Mais vers ou ?
Musubize14.06.2012 saa 03:32
NZARAMBA Emmy
laissez les tonneaux vides résonner. Les congolais (zairois) se souviendront de leur devise de RRR ie devise de rendre les rwandais au rwanda>. en toute franchise, les congolais n'aiment pas les rwandais, et quand on parle des rwandais tutsi c'est un calvaire pour eux. Cher congolais, vous parlerez, vous monterez des chantages mais nous rwandais nous avançons en avant. merci.
Musubize13.06.2012 saa 07:38
bisengimana ildephonse
biriya bavuga barashako FDRL y'isuganya igahungabanya umutekano w'igihugu cyacu nahubundi nabo barabizi yuko tubafashije bahita bafata kivu yose umunsi umwe ariko nibakomeza korora FDRL ndibaza yuko ntawabireberera ngo ashire amaboko mu mpuzu.
Musubize13.06.2012 saa 07:33
fils
Twikomereze gahunda ziterambere, abavuga ibyo birabareba ndagukuna Rwanda zouzu.
Musubize13.06.2012 saa 03:47
zouzu
Manzi, nibyo koko ahubwo nawe ihereho urebe igipimo cyawe cyo kwiyunga uko kingana. Ushatse kwigira umunyakuri ariko kamere iranze uti ''ntibigeze bavayo...'' bande ? Ese wowe nturi umunyarwanda ? Ukaba urigaragaje.... Urongera ugasa n'aho uvuga ko abasaba imbabazi batagombye kuba aribo bazisaba ko ahubwo hari abandi bitwa ko batigera bica ariko barimbura imbaga nk'uko ubyita. Reka nkugire inama : vuga ibyo ushaka kuvuga ( kuko n'ubundi kirigaragaza), ugisobanure kandi ugihagarareho utange n'impamvu zituma ubyumva utyo, naho uburyarya ubureke kuko abasomyi si abana. Jye ndashaka kwibariza abasomyi : Ko twese tuzi ingabo z'u Rwanda, niba zarashakaga gufasha M23 ngo koko igire icyo igeraho kuki batohereje ingabo zifite training na experience bihagije ndetse zizi n'aharwanirwa uko hameze ko zihari ahubwo hakoherezwa abantu bamwe barimo ngo abana( ubwo baba babihuza n'ibiregwa Ntaganda) babonye training y'ukwezi kumwe ? Abo basirikare b'abanyarwanda barwana ibyumweru bitatu bagahita bashyira intwaro hasi bakijyana ndetse bakavuga amabanga y'uwabatumye mwababonye he ? Come on, the RDF is so much better than that !
Musubize13.06.2012 saa 02:52
Dez
Jyewe ikintu kijya kintera ishema nk'umuntunyarwanda nukuntu agahugu kacu ari gato ariko tukaba twarigeze gutegeka no kwigarurira uruhugu ruturuta inshuro 89. Burugihe iyo mbitekereje i feel i can fly !!!! Rero tutabayo cg twabayo jye ntampungenge byantera bipfa kuba ar'inyungu z'igihugu cyacu. Nonese abazungu ko batuzira mubihugu, kuki twe igihe tubishoboye tutajya mucy'abandi kugira ibyo dutunganya. Am so proud of beeing Rwandese.
Musubize12.06.2012 saa 11:19
Special one
Tureke fanatisme dutekereze iki kibazo : Congo ifite preuves z´abanyarwanda bari baturutse murwanda bikoreye intwaro, bagiye gutera igihugu cyabo. Urwanda rwagiye kubakorera Interrogatoires hamwe na Monusco na Congo, zirangiye ntacyo twumvise cyavuzwe ! Gusa uyu Minister Mushikiwabo yagerageje kuvuga ariko ugasanga nta conviction ni maitrise abifitemo ! Niba lero aribyo koko nkuko abacongomani bavuga, Urwanda nirureke iyo double jeu kuko it´s very dangerous. C´est machiavelique. Mu gifransa baravuga ngo : " qui a bon voisin a bon matin".
Musubize12.06.2012 saa 09:49
ruti emile
Muraho ! Jyewe icyombona nuko ziriya reports zose zigamije gukurura umwuka mubi hagati y'Urwanda na Congo. Nukuri mubigenzuye neza mwasanga ariko biri. Mubyukuri Urwanda rwigeze kujya Congo inshuro ebyiri. Iyambere ni 1996 bahirika ubutegetsi bwa Mobutu. Iya kabiri ni 1998 ubwo Urwanda rwakurikiranaga abacengezi muri Congo. Nukuvugako report ivugako urwanda rwohereza ingabo muri Congo cyangwa rutera ingabo mubitugu M23 biroroshye kuyihimba, cyane cyane ko abo ba M23 bavuga ururimi rw'ikinyarwanda. Mperuka kubona mumakuru Ministre w'ingabo z'urwanda, Umugaba mukuru w'ingabo ndetse nukuriye iperereza bahurira n'intumwa za Congo ku gisenyi ngirango baganiraga kuri ibyo bibazo closely. Ndumva iyi nkuru yo guhura yaranasohotse hano kugihe.com. Rero turizerako ibihugu byombi biriho bikorana seriously nicyo gituma twebwe nk'abanyarwanda dutegereje report izasohoka y'ubufatanye bw'ibihugu byombi iyo niyo izaba iri clear. Naho izindi nizo gutesha agaciro igihugu cyacu no gushyushya imitwe. Amahoro iwacu.
Musubize12.06.2012 saa 07:59
seif
UKuri kuzwi n'IMANA yonyine. Naho Politiki n'abavugizi bareta bo ni iinyoma gusa batubwira. Gusa ushijoje neza ukirinda amarangamutima ya cya wasa tutari shyashya !!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize12.06.2012 saa 07:59
Emmy
Babandi birirwa batanga ibipimo by'ubumwe n'ubwiyunge bajya banareba comments ziba kumbuga ngo barebe ukuntu abo birirwa babeshyera ngo bariyunze 80% ahubwo bashize !Ese ubundi ibipimo bya feelings babaipima gute la ? Ahaaaa n'ahi Imana gusa. Ndabizi ko muri buvuge ko abakoresha internet ari bake !!! Ariko niba munakora ubushakashatsi iyi ni sample y'ishusho y'ibyo abanyarwanda batekereza. Hari abigira abere ko bo batica !!! Hari abishe birirwa ngo basaba imbabazi ! Hari n'ababarira inyuma kubera politiki ku mutima kdi barimbura imbaga ! Mbese njye mbona ari nka cinema gusa. Naho ubundi ibyo kujya RDC mubyihorere kuko barajyayo se wumva ko bigeze bavayo ? Utabizi azabishake azamenya ukuri niba atari umufana !
Musubize12.06.2012 saa 04:35
Manzi
nibaganire wabona urwanda rubeshyerwa
Musubize12.06.2012 saa 04:05
theo
drc n'urwanda nibicare hamwe baganire kuri iriya report ya monusco kuko sibyiza ko urwanda na kongo biguma kubana bibeshyana naho ubundi birashoboka cyane ko urwanda rwagira ingabo muri kongo cyo kimwe ko na monusco yaba ibeshya erega baje guhaha
Musubize12.06.2012 saa 03:53
theo
Please abo bireba. Ntanarimwe intambara izana amahoro ahubwo irasenya kandi irarimbura peepepepepepepepe. Ingero turazifite kandi zifatika. Rero bayobozi bacu dukunda kandi twubaha, reka uruhande rwacu twisuzume hanyuma ahashobora kuba hari ikibazo gikosoke. Iyi si uko twayisanze niko tuzayisiga duharanire kubana nabantu bose abamohoro......................... Ubwoba, bacu umugani ngo wirukana inyamantswa ukayimara u...................... ntabwo tugomba kwishima ngo turakomeye ahubwo nukureba ukuri kkandi byaba na ngombwa umuntu akakuzira ariko ari ukurii.....
Musubize12.06.2012 saa 02:28
Tinya Imana
igihe cyose mutazashyira imbere Imana mukimika ikinyoma muzahura nibibazo bidashira
Musubize12.06.2012 saa 02:20
alshahara
@SHUMBUSHO : BIRI GUHITA BIGARAGARA KO WIYITIRIYE FDLR KUGIRA NGO UTANGE CREDITS KU BANDI, NTAYO WABAYEMO KANDI NTA NUBWO URI UMWE MURI BO ! SO, IBYIZA BYA LETA TURABIZI REKA KUBESHYA NGO UKUNDE UBYUMVISHE ABANTU NA NONE !.wenda murayinyonga ariko murabizi ko ibyo mvuga biri guhita bigaragarira buri wese !
Musubize11.06.2012 saa 19:09
Albert
Nonese ko njewe bagiye kuntwara ngo nanjye njeyo hano ku Gisenyi nkanga ? Tugire impuhwe ya ba kongomani rwose. Nanjye nyemeje ko u Rwanda rubifitemo uruhari.
Musubize11.06.2012 saa 15:05
Antoine
congo nishakire ahandi igisubizo hatari mu binyoma, icyo yifuza ko twabafasha ikitubwire tuzagikora kuko isano dufitanye siyakure, tujya niyo bigwa nkaswe hano hirya. naho kubeshya byo nabo barabizi ko ntacyo byabagezaho.
Musubize11.06.2012 saa 14:36
ADELITHE
Guys icya mbere ni uko turi abanyarwanda, naho njye ibya Congo, na HRW na MONUSCO byo kudushinja kujya congo njye ntacyo bimbwiye, twajtayo tutajyaho icyambere ni ukureba inyungu z'igihugu cyacu, so bariya ba type b'aba congoman tuzabarasa tu, mwibuke ko na Joseph Kabila twamukuyeho sasa rero uriya mu petit we ushaka kutumenyera, ubwo afite icyo yishingikirije, gusa nawe azatubona tu
Musubize11.06.2012 saa 13:28
h
1 | 2 | 3 | 4

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!