U Rwanda ruranenga Zambia yahakanye kohereza abakekwaho jenoside mu Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 26 Ugushyingo 2012 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Leta ya Zambia itangarije ko itazoherereza batandatu bakekwaho jenoside bidegembya ku butaka bwayo, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga atangaza ko Leta ya Zambia ari ukutazirikana uburemere bwa Jenoside.
Umushinjacyaha Mukuru yatangaje uburyo abona Zambia idaha agaciro uburemere bwa jenoside, nyuma y’inkuru yasohotse mu gitangazamakuru cyo muri Zambia, The Times, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2012, ivuga ko abo u Rwanda rwifuzaga kohererezwa bakekwaho jenoside bagera (...)

Nyuma y’aho Leta ya Zambia itangarije ko itazoherereza batandatu bakekwaho jenoside bidegembya ku butaka bwayo, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga atangaza ko Leta ya Zambia ari ukutazirikana uburemere bwa Jenoside.

Umushinjacyaha Mukuru yatangaje uburyo abona Zambia idaha agaciro uburemere bwa jenoside, nyuma y’inkuru yasohotse mu gitangazamakuru cyo muri Zambia, The Times, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2012, ivuga ko abo u Rwanda rwifuzaga kohererezwa bakekwaho jenoside bagera kuri 6 batazoherezwa, bitewe n’uko nta masezerano yo guhererekanya abashinjwa ibyaha ari hagati y’ibihugu byombi.

Ibyo ngo bishimangirwa n’ingingo ya 94 y’itegeko rigenga Zambia nk’uko Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Dr. Effron Lungu, yabitangarije Inteko Ishinga amategeko.

Ibi ariko u Rwanda rurabinenga, mu kiganiro na The New Times, Ngoga ati “igisubizo nk’iki kigaragaza ukudaha uburemere ibyaha bashinjwa. Yego ibyo Minisitiri avuga bishobora kuba bikurikije itegeko rya Zambia, ariko ikigaragara ni uko imbaraga zose twakoresheje ngo tubinyuze mu murongo wabyo zitahawe agaciro.”

Akomeza avuga ko kuba nta masezerano ibihugu bifitanye, ari ikibazo gishobora gukemuka vuba ubuyobozi bwa Zambia buramutse bubigizemo ubushake, kandi ko hagiye kurebwa ubundi buryo bw’imikoranire hagamijwe kureba ko ikibazo cyakemuka.

Nk’uko The Times yo muri Zambia yabitangaje, muri icyo gihugu kirimo Abanyarwanda bagera ku 6,340, barimo abo batandatu u Rwanda rwasabye kohererezwa bitewe n’uko bakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza