U Rwanda ruzifatanya n’isi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’iminsi 16

Yanditswe na
Kuya 26 Ugushyingo 2012 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Kuva tariki ya 27 Ugushyingo kugeza kuwa 10 Ukuboza, u Rwanda ruzifatanya n’isi yose mu kwizihiza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore. Iyi minsi yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (United Nations) mu 1993.
Izatangirizwa mu karere ka Rwamagana kuwa 27 Ugushyingo 2012. Iyi minsi 16 yahariwe ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore iba ari umwanya wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gender Based Violance-GBV).
Iyi tariki ya 25 Ugushyingo ikaba ari (...)

Kuva tariki ya 27 Ugushyingo kugeza kuwa 10 Ukuboza, u Rwanda ruzifatanya n’isi yose mu kwizihiza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore. Iyi minsi yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (United Nations) mu 1993.

Izatangirizwa mu karere ka Rwamagana kuwa 27 Ugushyingo 2012.
Iyi minsi 16 yahariwe ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore iba ari umwanya wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gender Based Violance-GBV).

Iyi tariki ya 25 Ugushyingo ikaba ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina naho tariki ya 10 Ukuboza yo ikaba umunsi w’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu Human Rights Day.

Iyi minsi yombi ikaba yaratoranyijwe mu rwego rwo gushimangira ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ihonyorwa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu.

Ugenekereje mu Kinyarwanda intego y’uyu mwaka, ku rwego mpuzamahanga igira iti “Amahoro ahere ku muryango amahoro akwire isi yose: turwanye intambara turwanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Mu Rwanda iyi nyito yakiriwe mu buryo bukurikira “Amahoro ahere ku muryango amahoro akwire isi yose: twese hamwe reka turwanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina”, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu bufatanye n’umuryango w’igihugu w’abagore (Women’s Council-NWC) baratangaza ko bateganije ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kurushaho kurwnaya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri iyo minsi.

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi biteganijwe:

• wegera nno gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikazakorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, polisi, ingabo, abakozi bo mu bijyanye n’ubuzima, inkiko n’abandi barebana nabyo.

• Kwifatanya n’itangazamakuru mu kurushaho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina; kubamenyesha no kubasobanurira amategeko arebana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

• Kwifatanya n’abagabo ha we n’urubyiruko muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohohterwa rishingiye ku gitsina.

• Gufasha imiryango ikenye cyane kuko ubukene buri mu mpamvu zitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina

• Guteganya ibiganiro mu mashuri no mu bandi bakozi ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

• Gushishikariza imiryango ku gutekera ku mashyiga ya kijyambere na rondereza no kurinda amazi y’imvura.

Iminsi ya 16 y’ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina izajyana no gutangiza ku mugaragaro gahunda ya “Zero Tolerance Now” ishingiye ku kurwanya iri hohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihugu byose bigize inama mpuzamahanga y’Ibiyaga bigari.

Ibi byemejwe mu nama y’abaminisitiri b’uburinganire n’ubutabera yabereye muri Nyakanga 2012 i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza