Umuhanzi Honoray Iyakaremye usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana aratangaza ko hari uburyo bushya bw’ubucuruzi (International Business Opportunity) butaramenyerwa cyane mu Rwanda ushobora kubona miliyoni zirenga ebyiri mu gihe kitarenze ukwezi kumwe mu gihe waba ubwitabiriye.
Ubwo buryo avuga ko ari ubujyanye no kwamamaza no kumenyekanisha ku nshuti zawe (network marketing) ibikoresho byiganjemo iby’ubuzima bikorwa mu ‘Gikakarubamba’ birimo Imitobe (Juice) ifite intungamubiri nk’izibiryo, imibavu, amasabune, amavuta, n’ibindi bikoresho by’isuku bitandukanye bikorwa n’uruganda Forever Living rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu kiganiro na IGIHE, Iyakaremye yavuze ko ubu buryo bukorwa umuntu afata ibikoresho by’amafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo irindwi ‘270,000Rwf’ (cyangwa ibihumbi mirongo itanu 50,000Frw ku wudafite aya mbere) hanyuma akabyishyura agatangira kubikoresha.
Ibyo bikoresho birimo iby’isuku nk’imiti y’amenyo, amasabune, amavuta, ibyo kunywa bifasha umubiri kuruhuka nk’imitobe (Juice) n’ibindi.
Abihabwa bivuye ku cyicaro cy’uruganda rwa Forever Living mu Rwanda kiri Kicukiro muri Inind House (ahari ishuri rya RTUC).
Iyakaremye avuga ko iyo hari undi muntu ubwiye ubwiza bwabyo nawe akabigura, uhita uhabwa amafaranga 52, 000 Rwf y’uko wamenyekanishije ibyo bikoresho bikagurwa.
Iyakaremye avuga ko aya mafaranga 270, 000 Rwf ushobora guhita uyagaruza mu gushakisha abandi bantu bagura ibyo bikoresho ku ruganda cyangwa se n’abandi bashishikariza bagenzi babo ko mu gihe baba bakeneye ibikoresho nk’ibyo bajya bagura ibyo ku ruganda rwa Forever Living.
Iyakaremye yemeza ko mu kwezi kumwe ubashije kumenyesha inshuti zawe iby’ibyo bikoresho ukoresha nazo zikemera kuzajya zibikoresha ari nyinshi ushobora kunguka miliyoni zirenga ebyiri mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa. Avuga kandi ko n’inshuti zawe uko zikoresha ibyo bikoresho nazo zigenda zihabwa amafaranga menshi yo kuba zahisemo ibikoresho bya Forever Living.
Iyakaremye avuga ko atari maji cyangwa se amashitani ko ahubwo ari ukuri kwambaye ubudas kandi ko iby’iyi mishinga hari bamwe mu banyarwanda bamaze kubitangira kandi bamaze kungukamo amafaranga menshi cyane, aho atanga urugero rw’umwe mu bagore bacuruzaga udutaro ubu akaba yaramaze gukira.
Atanga kandi urugero rw’uwitwa Mama Chantal Umulisa umaze kubaka inzu akanagura imodoka nziza, ndetse ubu akaba ahembwa miliyoni zigera kuri eshanu buri kwezi biturutse kuri uwo mushinga.
Asaba urubyiruko rwaba ari ururi mu mashuri, mu tundi tuzi cyangwa se urwashomereye rwifuza gutangira gukora uwo mushinga kumugana rukamuhamagara kuri telefone y’akazi ya 0784979702 cyangwa kuri 0788954896 cyangwa 0786243728 cyangwa se kuri nimero ye ya tigo ya 0728047164.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |