Muri iki gihe mu Rwanda hari umuco wo guhiga ngo hihutishwe iterambere ry’Igihugu, abakozi basabwa guhiga ngo imirimo yabo ishyirwemo ingufu, ndetse bagire n’uruhare mu kwihutisha ibyo ababayobora baba bahigiye.
Mu gikorwa cyo gusuzuma ibyagezweho mu mihigo y’umwaka ushize cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu tariki ya 29 Kanama 2012, hagaragajwe ko uturere tugiye kugaragaza imihigo y’uyu mwaka wa 2012-2013.
Nk’uko abakozi bari basanzwe nabo bagirana imihigo n’inzego bakoramo, Minisitiri Musoni yasabye abayobozi ba za Njyanama z’uturere bari bitabiriye iki gikorwa, gusinyana imihigo n’abakozi babo.
Yagize ati “ Iyi sinya ituruka kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twasinyiye ibyo tugomba gukora, mugende namwe muyishyikirize abakozi banyu ”.
Minisitiri yavuze ko uburyo aba bakozi bahabwaga amanota bujyiye guhinduka. Aha yavuze ko ubu buryo bugomba gushingira ku ngingo zifatika bikava mu marangamutima kandi igenzura rigakorwa buri kwezi, amanota y’umwaka akaba igiteranyo cy’amezi yose.
Yavuze ko kugira ngo bigerweho, buri mukozi agomba guhabwa inshingano zigaragara, bityo n’ibidindira bikamenyekana.
Ibi bizafasha kwihutisha intego ubuyobozi buba bwarihaye mu mihigo. Ngo ubundi abakozi bari basanzwe bahiga nyamara gukurikirana ibyo bahigiye ntikorwe neza. Wasangaga umwaka ushira bagatekereza amanota bagomba kumuha, rimwe na rimwe bikagaragara ko ntagishingiweho ngo ahabwe amanota yabonye.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |