IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ubuyobozi bwa Gereza buranyomoza amakuru avuga ko Mugesera afashwe nabi


Yanditswe kuya 19-11-2012 - Saa 07:54' na IGIHE

Nyuma y’uko ikinyamakuru cyo muri Canada kitwa “Le Soleil” cyanditse inkuru ivuga ko Leon Mugesera ufunzwe akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yaba afashwe nabi, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza n’uburenganzira bw’imfungwa, Dativa Ngaboyisonga Mukanyangezi aratangaza ko iyo nkuru yuzuyemo ibinyoma kuko ubusanzwe ngo uwayanditse atigeze agera mu Rwanda cyangwa se ngo abaze n’ubuyobozi bwa Gereza afungiyemo.

Mu kinyamakuru “Le Soleil” bari basohoye inkuru ivuga ko Leon Mugesera afashwe nabi, ahabwa indyo imeze nabi kandi igamije kumwica bakongeraho ko ngo yaba arara ahantu habi.

Ibi rero ngo siko bimeze kuko ubwo itangazamakuru ryasuraga Mugesera ryasanze aba mu cyumba cya wenyine harimo ibikoresho bya ngombwa birimo Radio, computer ndetse na Printer byose yifashisha mu mirimo ye ya buri munsi.

Mukanyangezi agira ati “Ikinyamakuru cyasohoye inkuru ivuga ko Mugesera yitegura kurega Leta ya Canada kuko yamuzanye mu Rwanda akaba afashwe nabi.”

Mukanyangezi ati ”Ibi sibyo kuko tumuha uburenganzira bwe nk’imfungwa hari n’igihe tumuha ibirenze iby’abandi babona kandi tuzi neza ko afashwe neza.”

Ubuyobozi bwa gereza buvuga ko Mugesera afatira ifunguro aho abayobozi barifatira ikindi kandi ahabwa telefoni yo gukoresha igihe cyose abishakiye kandi ngo akishyurirwa ibyo yakoze byose.

Ku bijyanye naho arara bigaragara ko afite uburiri bushashe buriho na supernet ndetse n’ibindi bijyana n’aho umuntu arara.

Ku rundi ruhande ariko ubwo itangazamakuru ryageragezaga kuvugana na nyirubwite yatangaje ko atiteguye kuvugana n’itangazamakuru.
Mugesera yagize ati “Mumbabarire niba mwemera ko mfite uburenganzira bwo kutavugana n’itangazamakuru. Iyo mfite ikibazo mvugana n’ubuyobozi bwa gereza.”

Impapuro zigaragaza ko Mugesera ahura n’umuburanira byibuze inshuro eshanu mu cyumweru kandi ngo bavugana uko bashatse ntawubahagaze hejuru.

Mugesera wahoze ari umwarimu muri Kaminuza ashinzwa ibyaha birimo ijambo yavuze ribiba urwango akaba yararivuze mu 1992 rikaba ngo rifitanye isano n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ubu Leon Mugesera afungiwe muri Gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930.

The New Times

IBITEKEREZO
nkomoka kabaya mugesera atwika igihugu mumvugoye yuzuye ubuterahamwe 1992 mukwambere akaga twahuye nako sakokuvugwa, iyo numva mwisegura ngontaryama habi,ngoterephone,ngwicyashatse cyose arakibona numva ahubwo uba unkozemunkovu ,arikose mbabaze abanyarwanda dusigaye tutakifitiye ikizere cyokubaho cyangwase turagura kubaho ? simbyumva pe.
Musubize20.11.2012 saa 18:32
gihozo john
agomba gufatwa nk'icyana cy'igagi ntiyize se bamufitiye ubwoba ko nawe agiye kubutegetsi yabitura ineza bamugiliye uzarebe abatize bagomba kubizira none se utize ngo azabe umutegetsi amaze iki ?
Musubize20.11.2012 saa 12:59
mukabuduwe zena
Ese arumva agisha gukomera ? Abazungu nabo bagahurura,ariko kuki batamujyanye i Guantanamo ? Ikindi u Rwanda narwo rurakabya guhora rwisobanura, ubwo koko izo nterahamwe z'abazungu mwumva haricyo mwazumvisha, ko baba bishakira ikibatunga no kugirira ishyaka uwo mugenzi wabo gusa> Uhishira umurozi...
Musubize20.11.2012 saa 05:49
sagesse
aba yarenzwe sha
Musubize20.11.2012 saa 05:41
karenzo
aba yarenzwe sha
Musubize20.11.2012 saa 05:41
karenzo
aba yarenzwe sha
Musubize20.11.2012 saa 05:41
karenzo
Niba abantu bose bangana imbere yamategeko, nikuki Leo Mugesera yahabwa umudendezo uruta uwabandi baba bari muri same status.. . abanyururu bose bagombye gufatwa kimwe ? Wowe wiyise Cash Fagua... niba ubona ko abayeho neza kukurusha, biragaragara ko uri injiji gusa.
Musubize19.11.2012 saa 16:26
Minani
Ahubwo se ko mbona aryama neza kundusha, kandi njye ntacyaha basnhinja. abacamanza tubasabye guca urubanza rutabera. niba ahamw enicyaha, asabe imbabazii cg bamufungee.
Musubize19.11.2012 saa 04:44
cash fagua
Ko mutadukulikiranira iby,Intambara muli Congo ? Mugesera ibye ntawe ubikeneye no kubimenya uwakubitira imbwa gusutama yazimara , amagambo yo azakora kuli bwnshi kuko uru rubanza nifatwa rya mugesera lizaba REF kuzindi manza nibura nka 25 yers ilimbere !!! umunyarwanda burya numuhanga we wise umwana we vuguziga !!!
Musubize19.11.2012 saa 04:25
Muhozi john
arikose uyu leo mugesera bagumya gufata nki cyana cyi gagi ninde uyobewe ko ari interahamwe yashishikarije interahamwe zi gisenyi kwica bagenzi babo babaziza ubusa ngo nuko ari abatutsi ese ibigambo yavugiye ikabaya si yabivuze mu kinyarwanda twese si twa byumvise kuki adafatwa kimwe nki zindi nterhamwe zifunze muri 1930 MUGESERA rwose yashishikarije interahamwe zi kabaya gukorera genocide abatutsi yabivuze abizi jyewe nubu iyo numvishe discour yavugiye ikabaya nshisha urumeze kandi ibyo yashishikarizaga interahamwe kwica bagezeho baramwumvira muri 1994 mwabonye ibyabaye none yirirwa yigira umwere avuga ngo ni umwere byonyine kuba adasaba imbabazi za magambo yavuze yuzuye ijyenga bitekerezo mba numva rwose bamukatira burundu kuko ibyo yavuze nibyo bimwereka imitekereze ye yuzuye urwango ni ngengabitekerezo.
Musubize19.11.2012 saa 03:20
peter
bamuha ibirenze iby'abandi !!! ark sha abanyarwanda muri abana beza, kdi mwibagirwa vuba ! nonese muri kumuhemba kuko yatumye igice kimwe cy"abanyarda gitsembwa ? baca umugani ngo GUCA BUGUFI SI UKWIGIRA IGIKURI
Musubize19.11.2012 saa 03:19
kumiro
ASHINZWA ibyaha : HAHAHAHAH ikinyarwanda.com
Musubize19.11.2012 saa 02:48
jaja

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!