IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora bushya bwarahiye burasabwa gushyigikira demukarasi


Yanditswe kuya 9-10-2012 - Saa 01:39' na Marie Chantal Nyirabera

Ubwo harahizwaga abakomiseri bagiye kuyobora Komisiyo y’amatora, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yabasabye kuzita ku nshingano zikomeye z’amahame ya demukarasi mu matora.

Abakomiseri barindwi barahiriye kuyobora Komisiyo y’amatora y’u Rwanda kuwa Kabiri ku itariki ya 8 Ukwakira 2012, umuhango wabereye mu ngoro y’Urukiko rw’ikirenga ni Prof Kalisa Mbandanaho warahiriye umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’amatora, Kansonga Ndahiro Marie Odette warahiye kuba Visi Perezida, n’abandi ba komiseri barimo Ntibirindwa Suedi, Ruhigana Venuste, Uwera Pelagie, Mukarubibi Fatina na Mukamana Esperence.

Prof .Rugege yavuze ko abarahiye bahawe inshingano zo kuzashyiraho umurongo ngenderwaho w’amatora, gusuzuma no kwemeza amabwiriza, imfashanyigisho, iminsi ntakuka na kandidature z’amatora, gukurikirana imigendekere y’amatora no gukurikirana abakandida b’amatota.

Ibi byose Prof Rugege yabibukije ko ari inshingano ziremereye bahawe, ko u Rwanda rubatezeho byinshi mu gushyigikira demukarasi y’u Rwanda mu matora anyuze mu mucyo.

Prof Rugege yagaye ko hari bamwe bavuga ko u Rwanda rutagendera kuri demukarasi "ati bamwe mu bavuga u Rwanda nabi barushinjya ko rutagira demukarasi mu m , birengagiza ko mu Rwanda abuturage batora mu bwisanzure kuva ku muyobozi w’Umudugudu kugera kuri Perezida wa Repubulika".

Yavuze ko hari ibihugu usanga amatora akurikirwa n’imvururu.Yagize ati"Bene ayo matora twe ntayo dukeneye".

Pfof Rugege yifuriza abarahiye bose kuzarangwa n’umurimo unoze bubahiriza indihiro ikomeye barahira bafashe ku Ibendera ry’Igihugu, ivuga ko barahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko btazahemukira Repubulika y’u Rwanda, kuzaharanira Itegeko Nshinga n’andi mategeko, kuzaharanira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’ibyagirira abanyarwanda bose akamaro, kuzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, kuzakorana umurava imirimo bashinzwe no kutazakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite.

IBITEKEREZO
iyindahiro twizeye icyo igamije ntimuzayitatire murakoze
Musubize9.10.2012 saa 07:27
######
Iyo demukarasi izahere hano kuri uru rubuga ! Demukarasi ivangura ibitecyerezo by'abanyarwanda se mama...!
Musubize9.10.2012 saa 07:21
Woluwe
Bamusimbuye
Musubize9.10.2012 saa 06:43
nounou
Twizere ko tutazongera guhamagarwa ngo dukore ibizamini by'akazi by'urwiyerurutso, akazi karatanzwe kera ari ugutanga umugabo gusa, aho muri interview abafite 25 bahabwa 49, abafite menshi muri ecrit tugahabwa urusenda kugira ngo twirukanwe. Byaba byiza bagiye babanoma tukagumana ubushomeri bwacu,aho kwirirwa dutagaguza amafrw tujyayo mu bizamini.
Musubize9.10.2012 saa 05:50
INSHUTI
Ibyo uvuze ni ukuri kabisa. umuntu atsinda ikizamini cyanditswe barangiza bakamutekinikira muri interview. Interview ni amanota y'amaranga mutima ntiyarakwiye kurenga 30% harimo na computer nkunko kera byahoze kandi abantu ntibabyinubiraga cyane. Komisiyo ishinzwe abakozi bakwongera ikabitekerezaho kuko amanoto 50% yazamuye ikimenyane
11.10.2012 saa 02:58
kanyamahanga janvier
Karangwa yagiyehe ra ?
Musubize9.10.2012 saa 04:14
x

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!