Ubwone bw’inkoko bwabagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 9 Gashyantare 2013 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye igifungo cy’amezi atanu Bucyana Paul wororera inkoko mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ku cyaha cyo gukoresha amagambo y’iterabwoba ku muhinzi w’inyaya witwa Yankurije Saidat baturanye.
Iterabwoba ngo ryatangiye ubwo inkoko za Bucyana zajyaga mu nyanya za Yankurije zikazona, inzego z’ibanze zigahanisha Bucyana guha Yankurije amafaranga ibihumbi bitanu; ariko nk’uko ikinyamakuru The New Times kibivuga ngo Bucyana yaje gutera ubwoba uyu mugore kugeza n’aho (...)

Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye igifungo cy’amezi atanu Bucyana Paul wororera inkoko mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ku cyaha cyo gukoresha amagambo y’iterabwoba ku muhinzi w’inyaya witwa Yankurije Saidat baturanye.

Iterabwoba ngo ryatangiye ubwo inkoko za Bucyana zajyaga mu nyanya za Yankurije zikazona, inzego z’ibanze zigahanisha Bucyana guha Yankurije amafaranga ibihumbi bitanu; ariko nk’uko ikinyamakuru The New Times kibivuga ngo Bucyana yaje gutera ubwoba uyu mugore kugeza n’aho ikibazo kigera mu nkiko Bucyana ashinjwa gushaka kumutema.

Uyu mugabo mu Rukiko Rukuru yakatiwe igifungo cy’imyaka 10, ariko haba ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga.

Urukiko rw’Ikirenga ruyobowe na Visi Perezida warwo Kayitesi Sylvie Zainabu, rwemeje ko Bucyana agabanyirizwa igifungo agafungwa amezi atanu, kuko ngo nta kigaragaza ko yashakaga kwica Yankurije; ahubwo kuko ngo hari amagambo atera ubwoba yamukoreshejeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza