Imbere y’abantu barenga 1000 bagize inteko y’Akarere n’abafatanyabikorwa bako, bari buzuye inzu mberabyombi y’Akarere n’abayisagutse bari hanze bashyiriweho indangururamajwi, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne yasobanuriye imbaga umwanya babonye n’impamvu yatumye ari wo bajeho.
Akarere ka Muhanga kabaye aka 12 n’amanota 91 mu mihigo yashyizwe ahagaragara muri uyu mwaka. Mu byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere , ibikorwa remezo ni byo byagarutsweho nk’imwe mu mpamvu zo gufata umwanya Akarere kabonye.
Bimwe mu by’ingenzi byavuzwe harimo ikibazo cya sitade ya Muhanga yari yarahizwe ko izarangira mu gihe cy’amezi ane itangiye, byaje kurangira bidakunze kubera imisoro yatswe nyamara imirimo yari yaratangiye bigatuma itarangira ku gihe.
Ikindi ni imihanda y’amabuye yubatswe muri uyu mujyi, abagenzuzi b’ibikorwa by’imihigo baje kugenzura imihanda yararangiye, ariko hakiburaga ibikorwa bike nko kubaka imiferege itwara amazi yubatswe ku mpande.
Mu bindi harimo ibiraro (amateme) bigera kuri 3 bya beto byubatswe muri aka Karere, ariko nabyo igenzura ry’imihigo ryakozwe bitararangira, kuko ngo imirimo yo kubaka yahuye n’imvura, bituma amakamyo yajyanagayo ibikoresho mu gace yari byubatswemo, atabona uko agerayo kubera ubunyerere.
Nubwo aka karere kasuwe katararangiza ibi bikorwa byatumye gashyirwa ku mwanya wa 12 ngo hari bimwe muri byo byarangiye birimo amateme, kuko n’ubundi yendaga kurangira uretse beto yashyizweho yari igitezwe n’ibiti mu nsi.
Abafatanyabikorwa nabo bongeye gusabwa kwikubita agashyi, kuko nabo bari mu batumye Akarere gafata umwanya babonye. Mutakwasuku abasaba gukora ibikorwa biyemeje bigamije iterambere ry’akarere kandi bakabikora ku gihe.
Nyamara n’ubwo hari bimwe mu bikorwa Akarere katabashije kurangiza ijana ku 100, hari bimwe mu bikorwa byarenze igipimo bari bihaye, harimo gushyira amatara ku mihanda, hagombaga gushyirwa amatara ku burebure bwa kirometero enye (km 4), ariko yashyizwe kuri kirometero Km15.
Mu mihigo mishya harimo kwimura ibikorwa bitandukanye byabarizwaga muri uyu mujyi bigashyirwa mu nkengero zawo harimo nk’amabarizo, amagaraje, no kongera ibikorwa bitandukanye bigendeye ku nkingi za guverinoma.
Guverineri w’intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse witabiriye ibikorrwa by’iyi nteko yavuze ko amanota Muhanga yagize atari mabi, ariko nk’uko buri wese atashimishwa no kutaba uwa mbere yasabye ubuyobozi n’abaturage batuye aka karere gushyiramo ingufu ubutaha kakaza ku mwanya wa mbere .
Akarere ka Muhanga gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 319.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abanyarwanda barasabwa gusura Inzu ndangamurage ya Rwesero
20.05.2013 |
|
Rayon Sports ikeneye kugura abakinnyi barindwi
20.05.2013 |
|
Rwaniro : Hashyinguwe imibiri isaga 3000 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi
20.05.2013 |
|
Impuguke zigiye gufasha u Rwanda gusesengura ingaruka za Politiki mu kurwanya ubukene
20.05.2013 |
|
Mu myaka irenga 10 Intara y’Amajyepfo irusha ubukene izindi Ntara
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |