Umugore w’abana 5 arakekwaho kwica musaza we

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 25 Ugushyingo 2012 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Polisi yataye muri yombi umugore ukekwaho kwicisha icyuma musaza we mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi ku wa 24 Ugushyingo 2012.
Nk’uko Polisi yabitangaje nyuma y’iperereza uwo mugore witwa Mukashema Josiane akekwaho kwica musaza we bita Ndererimana Jean Baptiste, amuteye icyuma mu gituza, amuziza kumufungira umuriro w’amashanyarazi .
Uyu mubyeyi w’abana 5 yemeye ko yishe musaza we, ariko avuga ko atari byo yari agamije, Mukashema yagize ati”Ni impanuka nagize bitewe n’umujinya”. (...)

Polisi yataye muri yombi umugore ukekwaho kwicisha icyuma musaza we mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi ku wa 24 Ugushyingo 2012.

Nk’uko Polisi yabitangaje nyuma y’iperereza uwo mugore witwa Mukashema Josiane akekwaho kwica musaza we bita Ndererimana Jean Baptiste, amuteye icyuma mu gituza, amuziza kumufungira umuriro w’amashanyarazi .

Uyu mubyeyi w’abana 5 yemeye ko yishe musaza we, ariko avuga ko atari byo yari agamije, Mukashema yagize ati”Ni impanuka nagize bitewe n’umujinya”.

Aramutse ahamwe n’icyaha cyo gukomeretsa no kwica azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15, hagendewe ku gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza