Umujyi wa Kigali mu isuzuma ry’imikorere y’amashuri

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 22 Mutarama 2013 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Kuva mu Ukwakira 2012, ubugenzuzi bw’amashuri mu Mujyi wa Kigali buri mu igenzura mu mashuri abanza n’ayisumbuye, rigamije kumenya uko ibigo by’amashuri bikurikiza indangagaciro z’uburezi, ibigo bibiri bizagira amanota ya mbere bikazahabwa igihembo.
Kuri uyu wa 22 Mutarama, hasuwe bimwe mu bigo biherereye mu Murenge wa Kacyiru na Kimihururura, harebwa inyubako, imiyoborere y’ikigo, ibikoresho by’ishuri n’ibindi, ibigo bimwe ugasanga bigifite imbogamizi mu gutanga uburezi bwiza.
Ibibazo byiganje (...)

Ibibazo byiganje mu bigo byasuwe, G S Kacyiru ya kabiri, ES Kacyiru, GS Rugando, ni isuku nke, kudategura amasomo kw’abarimu no kutagira ibitabo cyane cyane iby’ururimi rw’igiswahili.

Irindi shuri ryasuwe, IFBK riherereye mu Murenge wa Kacyiru, rifite intege nke mu micungirwe yaryo no kugira abanyeshuri bake batarenga 74 n’abarimu batatu badafite aho bategurira amasomo, ibitabo byo kwigishirizamo, n’ibindi bibazo byatumye itsinda ryasuraga rikemanga ireme ry’uburezi buhatangirwa.

JPEG - 120.9 kb
Ku ishuri rya La Colombière basanze rifite ibyangombwa

Naho ku ishuri rya La Colombière, ryabaye icyitegererezo mu yasuwe haba ku isuku, imyigishirize ituma ritsindisha cyane abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta.

Umugenzuzi w’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, Yankurije Marthe, yatangaje ko muri rusange ibigo by’amashuri byivuguruye mu kugira isuku ariko ko bisabwa kongera ibitabo mu masomero n’ibindi bikoresho nkenerwa, no kunoza imicungire y’abakozi.

Yankurije Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwegera Minisiteri y’Uburezi ikabaha ibikorwesho hagamijwe kunoza imikorere.

Umugenzuzi w’Uburezi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko nyuma y’iri genzura ibigo bibiri bizagaragaza ko byitwaye neza bizahembwa hakaba hateganyijwe n’inama y’uburezi izagaragaza ibitagenda neza bikwiye gukosorwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza