Umunsi nyafurika w’Ibarurishamibare wizihirijwe mu Rwanda

Yanditswe na
Kuya 18 Ugushyingo 2012 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Umunsi Nyafurika wo guteza imbere Ibarurishamibare wizihirijwe mu Rwanda aho harebewe hamwe ku mibereho y’abagore n’abagabo kugira ngo hafatwe ingamba zo gukora politiki ibageza ku mibereho myiza, hanahembwa abanyeshuri bo muri za Kaminuza bitabiriye amarushanwa ku ibarurishamibare.
Uyu munsi wemejwe mu 1990 n’Umuryango w’Abibumbye ufatanije n’abaminisitiri bose bo muri Afurika bashinzwe iterambere. Uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko ijyanye no gukora Ibarurishamibare rigaragaza neza uruhare (...)

Umunsi Nyafurika wo guteza imbere Ibarurishamibare wizihirijwe mu Rwanda aho harebewe hamwe ku mibereho y’abagore n’abagabo kugira ngo hafatwe ingamba zo gukora politiki ibageza ku mibereho myiza, hanahembwa abanyeshuri bo muri za Kaminuza bitabiriye amarushanwa ku ibarurishamibare.

Uyu munsi wemejwe mu 1990 n’Umuryango w’Abibumbye ufatanije n’abaminisitiri bose bo muri Afurika bashinzwe iterambere. Uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko ijyanye no gukora Ibarurishamibare rigaragaza neza uruhare rw’abagore n’urw’abagabo.

Mu gihe kingana n’icyumweru bizihiriza mu Rwanda intera ibarurishamibare ryagezeho, ngo mu myaka ishize nta mibare myinshi u Rwanda rwari rufite dore ko ngo iyi yari imbogamizi kuri byinshi ariko kuri ubu ngo imibare myinshi ibafasha mu igenamigambi ritandukanye yashyizwe ahagaragara.

Bafatanije na Kaminuza zo mu Rwanda bateguye amarushanwa ku ibarurishamibare mu banyeshuri ba za kaminuza bari biremyemo amatsinda asaga 56 yari yariyandikishije, ngo muri yo agera kuri 15 ni yo yakoze neza kurusha andi, hahembwamo 3 ya mbere.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, Youssuf Murangwa yagize ati “Abagore hari hamwe na hamwe bagenda badindira, rero ibarurishamibare rigamije kuzunganira gahunda zo kubateza imbere kugira ngo bose hamwe bazafatanye n’abandi kwiteza imbere mu buyobozi, mu burezi, n’ahandi ikibazo cy’ubusumbane kirimo kugenda gikemuka by’umwihariko mu Rwanda”.

Yakomeje ati: “Itangiriro ry’ibarurishamibare ni amashuri niyo mpamvu twiyemeje gukorana n’amashuri makuru arimo INES Ruhengeri, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), KIST n’izindi. Turakangurira abanyeshuri kwitabira ibarurishamibare”.

U Rwanda nka kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika bikoresha ibarurishamibare, ngo rugiye no gukora EDPRS II rushingiye ku ibarurishamibare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza