Kwamamaza

Umunyamakuru Mr Bean yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko

Yanditswe kuya 4-02-2013 saa 18:01' na IGIHE


Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya gatatu Gashyantare 2013 saa mbiri, umunyamakuru Mukunzi Rubens uzwi ku izina rya Mr Bean ukorera Radio 10 akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Oasis Gazette n’abo bari kumwe bakoze impanuka ariko ku bw’amahirwe ntihagira uwo ihitana.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi ahitwa ku Kivumu, ubwo Mr Bean wari utwaye imodoka yerekezaga i Muhanga akaza kugongwa n’indi modoka yo mu bwoko bwa yari itwawe n’uwitwa Nsanzimana Eloi wavaga i (...)

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya gatatu Gashyantare 2013 saa mbiri, umunyamakuru Mukunzi Rubens uzwi ku izina rya Mr Bean ukorera Radio 10 akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Oasis Gazette n’abo bari kumwe bakoze impanuka ariko ku bw’amahirwe ntihagira uwo ihitana.

Uko imodoka ya Mr bean yabaye

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi ahitwa ku Kivumu, ubwo Mr Bean wari utwaye imodoka yerekezaga i Muhanga akaza kugongwa n’indi modoka yo mu bwoko bwa yari itwawe n’uwitwa Nsanzimana Eloi wavaga i Muhanga yerekeza i Kigali.

Iyi modoka ni yo yagonze Mr Bean

Mr Bean yadutangarije ko ubwo yari atangiye kuzamuka ahitwa ku Kivumu ari bwo bagonzwe n’imodoka yabasatiriye nyuma yo guta umuhanda.

Polisi yatabaye vuba abari bakomeretse barimo umushoferi wagonze bajyanwa mu bitaro.

Imodoka zombi zarangiritse ahagana imbere, kandi ku bw’amahirwe nta waguye muri iyi mpanuka.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 10 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved