Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 witwa Musabyimana Innocent ubu ufite imyaka 40 yafatiwe i Dijon mu Bufaransa, aho yakurikiraniraga amasomo yo gutwara imodoka zigemura ibicuruzwa.
Yafashwe bisabwe n’urukiko rukuru rwo muri ako karere nk’uko umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Mukurarinda Alain-Bernard abitangaza, ubu hakaba hategerejwe ko ubucamanza bw’u Bufaransa bwamwohereza kuburanishirizwa mu Rwanda.
Musabyimana Innocent ashinjwa ibyaha bya jenoside birimo kwica no gufata abagore ku ngufu muri jenoside yakorewe Abatutsi mu1994.
Jean Marie Beney, Umukuru wa parike ya Dijon, avuga ko atazi uko Musabyimana yaba yarageze ku butaka bw’u Bufaransa n’inzira yaba yaraciyemo ngo abone impapuro, icyakora ngo yafashwe ari kwiga gutwara imodoka zigemura ibicuruzwa mu mujyi wa Dijon.
Musabyimana yashakishwaga na polisi Mpuzamahanga nk’uko u Rwanda rwari rwabisabye mu Gushyingo 2012.
Ku itariki ya 30 Mutarama uyu mwaka ubucamanza bwa Dijon nibubihamya na Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa akabisinyira, Musabyimana azoherezwa mu Rwanda abe ari ho aburanishirizwa kuko ari ho yakoreye ibyaha akurikiranyweho.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |