IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
Umurwanashyaka wa Green Party yaburiwe irengero

Umurwanashyaka wa Green Party yaburiwe irengero


Yanditswe kuya 29-01-2013 - Saa 15:44' na Izuba Rirashe

Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda “Green Party” riratangaza ko ryabuze umurwanashyaka waryo witwa Omar Leo.

Omar Leo wari ushinzwe itumanaho mu ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije ngo yabuze taliki ya 15 Mutarama 2013 ; asanzwe atuye i Nyamirambo ; Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Green Party ; Frank Habineza yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko batewe impungenge nibura ry’umurwanashyaka wabo.

Umurwanashyaka wa Green Party umuryango uvuga ko wamubuze

Ati “Impungenge ntizabura ariko ubu twandikiye Polisi kugira badufashe gukora iperereza ; abaturanyi be batubwiye ko bamubuze uhereye taliki ya 15 [Mutarama 2013] ;”

Habineza yongeye ho bamenyesheje n’izindi nzego zirimo Ministeri y’umutekano mu gihugu ; Ministeri y’ingabo ; urwego rushinzwe umutekano w’igihugu(NSS) na Komiseri mukuru wa Polisi y’igihugu.

Polisi ivuga ko itaramenya amakuru y’ibura ry’uwo muntu ; Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Supt. Theos Badege yatangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko umuryango wa Omar Leo utaramenyesha inzego z’umutekano ibura rye.

Supt. Theos Badege ati ; “Ayo makuru y’ibura ry’uwo muntu ntabwo tuyazi ; twebwe dutangira gushakisha umuntu iyo umuryango we cyangwa undi wese ubifitiye uburenganzira atwiyambaje. Ikibazo cyose tukimenya ari uko binyuze kuri sitasiyo ya Polisi.”

Polisi ivuga ko idakora iperereza ku ibura ry’umuntu iyo nta wabigaragaje bafitanye isano.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO