Umuryango Care International wiyemeje kumvikanisha Jenoside yakorewe Abatutsi mu mahanga

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Mata 2013 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Umuryango Care International watangaje ko ugiye gukorera Abanyarwanda ubuvugizi ku bihugu n’imiryango mpuzamahanga ikumva neza Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ingaruka yagize ku bayikorewe, isaba ko babegera bakabafasha.
Nduwamariya Jeannette Caroline, umukozi wa Care International ushinzwe itangazamakuru, yatangarije IGIHE ko nyuma yo gusura urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside rwa Kigali ku Gisozi bwa mbere, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2013, ko ibyo (...)

Umuryango Care International watangaje ko ugiye gukorera Abanyarwanda ubuvugizi ku bihugu n’imiryango mpuzamahanga ikumva neza Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ingaruka yagize ku bayikorewe, isaba ko babegera bakabafasha.

Nduwamariya Jeannette Caroline, umukozi wa Care International ushinzwe itangazamakuru, yatangarije IGIHE ko nyuma yo gusura urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside rwa Kigali ku Gisozi bwa mbere, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2013, ko ibyo babonye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi biteye agahinda, ati “Tugiye guharanira kubwira amahanga agahinda Abanyarwanda batewe na Jenoside, tubasabe kubaba hafi no kubafasha kuko ijwi ryacu rigera kure nk’Umuryango Mpuzamahanga ukorera mu bihugu bitandukanye byo ku isi”.

Nduwamariya akomeje avuga ko Care International , umuryango umaze igihe ukorera mu Rwanda, ko wakoze igikorwa cyo gusura urwibutso kuko ufite inshingano yo kwibuka no kwifatanya n’Abanyarwanda bahuye na Jenoside n’ingaruka zayo.

Care International utangaza ko uzakomeza gukora ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside, mu mishinga yayo irimo uwo “Nkundabana” ifashirizamo abana barokotse jenoside n’ab’abakene muri rusange, bahabwa ibikoresho by’ishuri n’ibindi; n’iyindi igenewe guteza imbere abapfakazi batishoboye barimo n’abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi ba Care International basuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi
Basobanurirwa amateka ya Jenoside ku rwibutso rwa Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza