Umuryango “Good Windows” woroje inka imiryango 45

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 2 Mata 2013 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Muri gahunda ya “Girinka Munyarwanda” yatangijwe na Perezida Paul Kagame, Umuryango wa kiyisilamu utegamiye kuri Leta wagabiye imiryango 45 inka mu kubafasha kwikura mu bukene.
Umuryango Good Windows ushingiye ku idini y’Abayisilamu umaze umwaka ukorera mu Rwanda, ariko hakaba hashize amezi atandatu wemewe n’amategeko; igikorwa cyawo cyo kugabira imiryango wagitewemo inkunga n’Umuryango “Islamic Call Organization” wo muri Qatar , ukaba usanzwe wita ku batishoboye mu bihugu bitandukanye ku (...)

Muri gahunda ya “Girinka Munyarwanda” yatangijwe na Perezida Paul Kagame, Umuryango wa kiyisilamu utegamiye kuri Leta wagabiye imiryango 45 inka mu kubafasha kwikura mu bukene.

Umuryango Good Windows ushingiye ku idini y’Abayisilamu umaze umwaka ukorera mu Rwanda, ariko hakaba hashize amezi atandatu wemewe n’amategeko; igikorwa cyawo cyo kugabira imiryango wagitewemo inkunga n’Umuryango “Islamic Call Organization” wo muri Qatar , ukaba usanzwe wita ku batishoboye mu bihugu bitandukanye ku isi cyane cyane muri Afurika.

Sheikh Hamad Abdel Kader, Umuyobozi wa Islamic Call Organization yatangaje ko bishimiye gahunda zitandukanye u Rwanda rukoresha mu kuvana abaturage mu bukene, avuga ko bahisemo gahunda ya Girinka nabo bagatanga umusanzu wabo mu kuzamura imibereho y’abaturage bakennye kurusha abandi.

Sheikh Hamad yagize ati “Abanyarwanda batandukanye n’ibindi bihugu muri gahunda zo kwiteza imbere,nta cyatubuza gutekereza ku baturage bafite ubuzima butari bwiza.Tuzakomeza gutera inkunga gahunda ya girinka ndetse n’izindi nzego mu gihugu.”

Ubuyobozi bwa Good Windows bwatangaje ko ari ku nshuro ya kabiri igikorwa nk’iki kibaye mu Ntara y’Amajyepfo, ku nshuro ya mbere umwaka ushize hatanzwe inka 100. Si mu ntarara y’Amajyepfo gusa kuko no mu zindi basanzwe batera inkunga inzego z’imibereho y’Abanyarwanda nk’uburezi n’ibindi.

Abakennye kurusha abandi bagabiwe, batoranijwe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, bishimiye inkunga batewe .

Twagiramungu Yahaya w’imyaka 53 , umwe mu bagabiwe ubusanzwe utagiraga itungo na rimwe yatangaje ko inka izamuzamura, igakamirwa abana be bari babeshejweho no gukamishirizwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse yavuze ko uyu ari umusaruro w’ubuyobozi bwiza budahwema gufasha abaturage kwiteza imbere;ati “Mu gihe twabibye gahunda nziza n’abandi bantu bafite umutima mwiza n’urukundo babona aho bahera badushyigikira.”

Yasabye aba baturage gufata neza inka bahawe babifashijwemo n’abavuzi b’amatungo aho batuye ku buryo bazoroza bagenzi babo.

Sheikh Sareh Habimana, Ushinzwe imiryango itegamiye kuri Leta n’ ishingiye ku idini mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere RGB , yishimiye inkunga Good Windows yateye abaturage, avuga ko ku bufatanye n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, hazagenzurwa imiryango itegamiye kuri Leta niba ihame ryo gukoresha 80% by’imari yayo mu bikorwa biteza imbere inyungu z’abaturage ryubahirizwa.

Abaturage bashyikirizwa inka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza