IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Umuryango mushya wa kisilamu urasaba ko abantu barangwa no gufashanya


Yanditswe kuya 27-10-2012 - Saa 07:10' na Teddy Kamanzi

Ku munsi Abayisilamu bizihiza banazirikana umunsi intumwa y’Imana Ibrahim yatanzeho igitambo, umuryango uharanira iterambere Al-Amal uharanira ko abantu barangwa n’ubufatanye wasangiye n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, abatishoboye n’impunzi ziba mu nkambi ya Kiziba ku Kibuye.

Hakizimana Almas ukuriye uyu muryango mu yavuze ko uyu muryango udafasha abayisilamu gusa ahubwo ufasha abantu muri rusange. Yahamagariye buri wese gufasha bireba buri wese, ati “buri muntu wese ufite icyo arusha mugenzi we afite inshingano zo gufasha utishoboye kugira ngo agire aho agera bitandukanye n’uko yaba abayeho.”

Umuryango AL-AMAL ni umuryango wa kisilamu ugamije gufashanya no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Abawugize ko mu byo bateganya harimo ko bazafasha abatishoboye mu birebana no kubaha umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de sante) bo mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere babarirwa mu 100, ariko ngo bifuza ko mu mwaka utaha bazaba barafashije abantu 5000 muri iyi gahunda ya mituweli.

Uyu muryango watangiye ku ya gatanu Nzeri 2012, ukaba waratangiye ufite abanyamuryango 20 biganjemo urubyiruko.

IBITEKEREZO
Ikibazo si AMUR cyangwa AL AMAL,ahubwo icyaba ikibazo n'ikigamijwe.Niba bose bagamije ibyiza bakomereze aho,niba hari ugamije ibibi,nave mu nzira.Niba bose bagamije inyungu zabo.Ntabwo bizaborohera kuko ikinyoma n'inyungu z'umuntu umwe ntibiramba.NABAGIRA INAMA YO KUMENYA UWO BASHAKA GUTEZA IMBERE N'UBURYO BAMUTEZA IMBERE,naho ubundi ikinyuranyo ntikizashoboka.
Musubize4.11.2012 saa 04:57
MEDDY N
Nshingiye ku makuru make maze kumenya ku muryango Al AMAL ndashaka gusubiza abashatse kuwitiranya na AMUR. sibyo, ni Umuryango utagengwa na Leta ufite gahunda yo gukorera mu Rwanda ibikorwa bijyanye n'Iterambere ry'abaslam by'umwihariko n'abanyarwanda muri rusange. Ndumva rero nta mpungenge abantu bakwiye kugira, ahubwo dusabire abagize uyu muryango ku Mana bazabashe gukomeza gutera gahunda yabo, kuko twe twabonye ari nziza kandi igamije guteza imbere Igihugu.
Musubize31.10.2012 saa 01:13
A.Karim
assalam a w w natangajwe no kubona abasilamu bashinga umuryango muwundi bagamije guhangana n'ubuyobozi bwatowe ngo n'uko birukannywe mu myanya y'ubuyobozi ese koko al amal birakwiriye ko ivuka kubera gupinga MUFTI n'ubuyobozi bwe ese ko bafashe inshingano zose za AMUR ni ukuvuga ko ari al amal muri AMUR ejo uzumva nabo bashyizeho Mufti wabo kuko ikigamijwe ni ugupinga ibyo rero ntibizemerwa
Musubize30.10.2012 saa 14:06
ngabonziza
Muvandimwe Ngabonziza, Njye sindi umunyamuryango wa AL AMAL ariko ntago nemeranya nawe ku bitekerezo byawe ! impamvu ya mbere ni uko : uyu muryango nk'uko twabibonye udashingiye ku IDINI, ahubwo ni bimwe bita ONG (Umuryango utagengwa na Leta), bikaba rero ntaho byahurira na AMUR nk'uko wabivugaga. ahubwo AMUR yari ikwiye kwegera uyu muryango bagakorana kuko niba bahuje imigambi imwe n'imwe nibyo byiza kurushaho. kuba harimo abahagaritswe muri AMUR nabyo ndumva ntacyo bitwaye kuko ikirebwa ni umurongo mugari w'umuryango ntago ari amazina y'abanyamuryago bawo. Icyo twe abayislam dukeneye ni iterambere rya Islam mu Rwanda n'Igihugu muri rusange, tutitaye kuwaba arizanye wese !!
31.10.2012 saa 01:03
abdulmcy@yahoo.fr
Yooooooooooooo !Birashoboka se ko abirikanywe muri AMUR ubushize bashinga undi mu ryango utari AMUR ?Ubu se noneho ntibizatera amatiku menshi mu basilamu ?Ndibuka mu myaka yashize(muri za 1997) ubwo aba bashinze umuryango abenshi,batari bashyigikiye ko habaho indi miryango ya kislamu bemeza ko ari haramu,ndetse ko ubikoze agomba kwicwa !Ibi binyeretse ko ubujiji ari indwara mbi !ubu se iyo babica koko nk'uko byasabwaga,bari kuba batiteranyije n'ubusa !/Numva njye abavuye muri AMUR,abayirimo bari bakwiye kwicara hamwe,hamwe n'abo mu muryango wundi wa kislamu,bagasabana imbabazi,abakosheje bakikosora,noneho bose bagatahiriza umugozi umwe !ubwo byavuga ko ufite icyo azi ku bugome,ubujura(bwo kwambura iby'abandi:imisigiti,imirima....)bakabisubiza kuko babona ko kubaho kw'imiryango ya kislamu nta kibi kirimo,kandi ko buri wese yakagombye kugira uburenganzira ku mutungo we !!!
Musubize29.10.2012 saa 08:32
Aboubakar
Umuryango Al-amar ???? Muwutubwire neza.....Dukeneye kuwumenya byimazeyo....Ese ni ishami ry'AMUR ko tuzi ko amur ariwo muryango wonyine w'abayislamu mu Rwanda ???? Umuyobozi wayo se atandukanye n'uwa AMUR ? naho se ku byerekeye ibikorwa ??? byaba bitandukanye n'ibya amur ? cyangwa bihurira he ?
Musubize29.10.2012 saa 01:20
Kamagaju
Uyu muryango ni mwiza n'ibikorwa byawo tumaze iminsi tubyumva, birasobanutse kandi biragaragara ko abawushize bazi gutegura no kunoza ibyo bakora, Imana ibafashe bazagere ku ntego zabo, natwe mu Majyaruguru bagire batwegere tubagane kaandi twifatanye nabo mu guteza uRwanda rwacu imbere. Ndashimira ubu bufatanye n'inzego za Leta nibyo byiza kuko ari ugufasha abayobozi mu kwesa imihigo baba barahigiye.
Musubize28.10.2012 saa 18:06
Munyampundu Jule
Aaww, mukomerezaho mufite gahunda nziza kandi mwagure nibikorwa byanyu munjye no muntara Allah abarinde kandi akomeze gahunda zanyu.
Musubize28.10.2012 saa 01:24
Ibrahim
Uyu muryango mushya wa Kislamu witwa AL- AMAL" twawishimiye cyane kandi twabonye gahunda yawo isobanutse, Ahubwo natwe nuze utwegere tuwujyemo twifatanye n'abawushinze mu guteza imbere Abanyarwanda, mu bintu byanshimishije cyane ni uburyo uyu muryango wasabanye n'abanyeshuri biga muri Lycee de Kigali ndetse na Lycee Notre Dame de Citeau, muri ni ukuri byaradushimishije cyane binatwereka ko Islamu ari Idini itavangura. akandi gashya nabonye muri uyu muryango, ni ukuntu bafashije abatishoboye bo mu Biryogo babaha inyama z'igitambo kandi mu buryo bwiyubashye ndetse banabicaje ku ntebe kandi bazitanga muri gahunda iteguwe neza nta kavuyo gahari, mbese wabonaga ari ibintu bisa neza pe ! ikindi ni uko abahawe ntawavangurwaga kubera Idini ye, ahubwo bafashaga uwaje wese kwiyandikisha nta kindi bamubajije. Imana ifashe abatangije uyu muryango bazagere ku ntego zabo, kandi natwe twiteguye kwifatanya n'uyu muryango.
Musubize27.10.2012 saa 12:16
Kanani Emmanuel

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!