Imwe mu mirimo yari iteganyijwe mu mushinga wa Kalisimbi ujyanye no kunoza itumanaho mu Rwanda, ubu yatangiye gukorwa. Ikitarashyizwemo imbaraga mu byari biteganyijwe muri uyu mushinga ni itumanaho ry’imiyoboro ya interineti, kuko hakoreshejwe uburyo bwa Fibre Optique’’.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga (ICT) mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB ubwo yari imbere y’inteko ibishinze mu Nteko Ishinga Amategeko.
Patric Nyirishema ukuriye ishami rya ICT yagize ati “Umunara urahari urakora, mu bugenzuzi bw’ ikirere cy’ u Rwanda kugeza ubu turacyagenzura no kugeza ku rwego rwa COMESA byaratangiye.”
Imirimo ikorerwa kuri uyu munara irimo itumanaho no kuyobora indege nk’uko Nyirishema abivuga. Yongeraho ko hanatangiye kugenzura ibijyanye n’iteganyagihe, bikazafasha u Rwanda hamwe n’ ibindi bihugu byo mu Karere.
Yanasobanuriye abadepite ko icyahindutse mu byari biteganyijwe muri uyu mushinga ari itumanaho rya interineti kubera ko ubu mu Rwanda hakoreshwa irya ‘Fibre Optique’.
Yatangaje ko uyu munara ukoreshwa mu rwego rw’itumanaho rya ‘Broadcasting’, ni ukuvuga kohereza amashusho n’amajwi kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo.
Akamanzi Clare , umuyobozi wa RDB yavuze ko hazanatangizwa gahunda ya ‘Cable Car’, utumodoka two mu kirere tuzajya dufasha mu kugenzura ikirere.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |