Mu gihe byari bimaze kumenyerwa ko inteko z’abaturage mu tugari ari zo zitoranya abatishoboye kugira ngo babashe korozwa muri gahunda ya Gira Inka, mu kagali ka Rwamiko mu murenge wa Muganza haravugwa umuyobozi w’umudugudu wakuye ku rutonde umuryango wari wemerewe Inka, ayandikisha ku mugore we kugira ngo abe ari we uyihabwa.
Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko nyuma yo kumenya iki kibazo iyo nka igaruzwa, nyuma n’uwo muyobozi hakazaba gahunda yo kumugaya ku mugaragaro mu nteko y’abaturage b’akagali atuyemo.
Nk’uko abaturage babivuga, ngo ibi byabereye mu mudugudu wa Mbehe, umwe mu igize akagali ka Rwamiko. Byamenyekanye ubwo aba baturage bari bateranye, hongera gusomwa amazina y’abaturage batishoboye batowe ngo bahabwe Inka. Aha byaje kugaragara ko hari umwe mu bari batoye utari ku rutonde. Impaka zitangirira aho.
Umuyobozi w’uyu mudugudu asobanura ko uwakuwe ku rutonde byatewe n’amakimbirane ahora mu rugo rwe, ngo akaba atarakibana n’umufasha we.
Ku rundi ruhande, abakuwe ku rutonde bemeza ko amakimbirane bayahoranye ariko ubu biyunze. Aha bavugaga barebana n’umuyobozi w’uyu mudugudu, amaso ku maso.
Kabogora Jacques, umuyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Muganza, avuga ko nyuma yo kumenya iki kibazo, bateganya kugaya ku mugaragaro uwakoze ibyo.
Guhitamo abaturage batishoboye kugira ngo borozwe muri gahunda ya GirInka, bikorwa n’inteko z’abaturage mu tugari nyuma yo gusoza imirimo rusange bahuriramo nk’umuganda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |