Urubyiruko rusanga EDPRS I ntacyo yarugejejeho

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 16 Werurwe 2013 saa 03:04
Yasuwe :
0 0

Nubwo gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS) yashyizweho na leta y’u Rwanda igamije guteza imbere abanyarwanda, urubyiruko rwo mu Rwanda ruvuga ko icyiciro cya mbere cy’iyi gahinda cyabasize mu bukene kuko yatangiye nta makuru ahagije bayifiteho.
Mu bitekerezo bitandukanye, uru rubyiruko ruvuye mu turere tw’igihugu rwateraniye i Kigali ku wa 15 Werurwe 2013 rugaragaza kuzirikanwa muri EDPRS II kuko iya mbere yarusize mu bukene bitewe n’uko yatangiye nta makuru ahagije ruyifiteho ngo nibiba na (...)

Nubwo gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS) yashyizweho na leta y’u Rwanda igamije guteza imbere abanyarwanda, urubyiruko rwo mu Rwanda ruvuga ko icyiciro cya mbere cy’iyi gahinda cyabasize mu bukene kuko yatangiye nta makuru ahagije bayifiteho.

Mu bitekerezo bitandukanye, uru rubyiruko ruvuye mu turere tw’igihugu rwateraniye i Kigali ku wa 15 Werurwe 2013 rugaragaza kuzirikanwa muri EDPRS II kuko iya mbere yarusize mu bukene bitewe n’uko yatangiye nta makuru ahagije ruyifiteho ngo nibiba na ngombwa basabwe amakuru uko yanozwa.

Rubicishije mu muryango warwo uharanira uburenganzira bwa Muntu n’iterambere (AJPRODHO-JIJUKIRWA), uru rubyiruko rurasaba leta guhabwa umwanya mu gutanga ibyo bitekerezo rugendeye ku nkingi enye guverinoma y’u Rwanda igenderaho z’ubukungu, ubutabera imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Bavuga ko ubwo ibitekerwezo byabo bizaba byumviswe nta kabuza bazivana mu bukene nk’uko, bitangazwa na Nkurunziza Enock, Umunyamabanga Nshwingwabikorwa wa AJPRODHO-JIJUKIRWA.

Ku bibazo n’ibyifuzo bigaragazwa n’uru rubyiruko, ngo bigiye kubonerwa ibisubizo nk’uko Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isazakabumenyi Mbabazi Rosemary abivuga.

Mbabazi avuga ko kimwe mu byatumye iyi gahunda itagera ku byiruko neza ari uko abagombaga gufasha ngo ishyirwe mu bikorwa barimo za minisiteri n’imiryango itandukanye batatanyije imbaraga, ariko ubu ngo harimo harakirwa ibitekerezo ngo bizagenderweho hirindwa gutatanya imbaraga bakabona bizaba igisubizo ku rubyiruko igihe ruzibumbira mu nmakoperative.

inkingi za EDPRS II zirimo kuvugurura no kwihutisha ubukungu, iterambere ry’icyaro, gushimangira no guteza imbere imiyoborere myiza, guhanga imirimo no kongerera imabaraga urubyiruko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza