IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Uruganda Inyange rwahawe igihembo


Yanditswe kuya 16-06-2012 - Saa 11:39' na Jotham Ntirenganya.

Kuri uyu wa 15 Kamena 2012, itsinda ry’abatsura ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga “Bureau Veritas”, ryahembye uruganda “Inyange Industries”, igihembo cy’ubuziranenge mpuzamahanga.

Iki gihembo gitangwa n’ikigo mpuzamahanga gitsura ubuziranenge ISO, gihabwa inganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa iyo bigenzuwe bagasanga byujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga. Ubwo kandi urwo ruganda ruba rwemerewe gucuruza ibiribwa ku isi yose.

“Bureau Veritas” nk’agashami k’iki kigo, kagiyeho mu mwaka w’i 2010, gakorera mu bihugu birenga 100, niko gashinzwe gushyiraho amahame ngenderwaho agenga ubuziranenge mpuzamahanga, ni nako kagenzuye Inyange Industries.

ISO igamije gufasha inganda bikorana nayo kugera ku rugero nyarwo rw’ubuziranenge, ireme ry’ibiribwa n’ibyo kunywa, uburyohe ndetse no kutangiza ibidukikije.

Umuyobozi w’Inyange Indusrties, Kayitana Sudadi avuga ko iki gihembo kije mu gihe gikwiriye kuko ngo bagiharaniye kuva muri 2010, ubwo bashyiragaho itsida rya bamwe mu bakozi b’uru ruganda, kugirango bagenzure imikorere banongere ireme ry’ibikorwa .

Uwayoboye itsinda ryatanze amanota ari nawe watanze igihembo, Kenneth yavuze ati :” Mwemerewe gucururiza ibiribwa byanyu mu Karere, ndetse no mu mahanga yakure, kuko muciye agahigo”. Yongeye ho ati : “Hari ibigo bikomeye ku isi bimara imyaka irenga 5 bitaragera ku rugero rw’ubuziranenge, none mwe mubashije kubigeraho mu gihe gito”.

Kenneth yavuze ati :” Ibituruka mu Nyange bikwiriye kuribwa nta mpungenge, kuko nta ndwara bishobora kutera ubiriye, ikindi kandi gishimishije ni uko byose biva mu mbuto n’amatungo by’umwimerere w’abahinzi n’aborozi b’abanyarwanda”.

Kenneth avuga ibihembo bizatangwa ubutaha atari impamyabumenyi gusa ko ahubwo haziyongeraho n’amafaranga.

Hategeka Emmanuel, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yashimiye Inyange Industries ku bw’ intera imaze kugera ho, yo kuzuza ubuziranenge mpuzamahanga, abasaba gushora imari hirya no hino kandi avuga ko nk’uko biri mu cyerekezo 2020, MINICOM izakomeza gushyigikira inganda nini n’iziciriritse, ariko cyane cyane bibanda kuzigaragaza ko ziri gutera imbere.

Inyange Industries ni agashami k’itsinda ry’Ubucuruzi bita “ Crystal Ventures” kayobowe na Nshuti Manasseh.

IBITEKEREZO
Urakoze Jules, Niba ntacyibyihishe inyuma ! Gucinya inkoro byahozeho n'ubundi kuva na kera !
Musubize17.06.2012 saa 09:47
Faustin
Congs bayobozi namwe bakozi b' Inyange kuko muhensheje ishema igihugu cyacu ishema kandi mukaba mubikesha ubwitange ku murimo unoze mukorana umurava. Abaguzi namwe mugane ibicuruzwa by' Inyange kubera ubuziranenge bwabyo.
Musubize16.06.2012 saa 14:15
Jules

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!