Nyuma y’aho Umuryango INILAKSU w’Abanyeshuri biga muri INILAK ufashirije Umukecuru utishoboye w’i Rwamagana, ukanagenera inkunga abana batishoboye (badasurwa) biga mu bigo by’amashuri 10 bitandukanye, INILAKSU yemeza ko ibikorwa nk’ibi bifatika ibikesha Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda uhora ubibashishikariza.
Mu rwego rwo gushyira hamwe imbaraga no kwerekana ibikorwa byabo, mu bushobozi bwabo bahereye ku mukecuru warokotse Jenoside utishoboye w’i Rwamagana, bamugenera inka, bamwubakira ikiraro cyayo, bamwubakira igikoni n’ubwiherero, banamufasha no mu bindi bikorwa bimuzamura atari kwishoboza.
Kuko babonye ko ibikorwa nk’ibi bisigira ababikorewe akanyamuneza no kwisanga mu bandi, bitewe n’uko hari bamwe mu bana batabona ababasura mu mashuri bigatuma rimwe na rimwe bahorana ibibazo, ku Cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2012, byatumye abanyamuryango ba INILAKSU bahitamo gufata abana bo mu bigo by’amashuri 10 bitandukanye byo mu karere ka Gasabo, buri kigo bahitamo babiri, umuhango ubera mu kigo cya APAER I Kabuga.
Ubwo babasuraga, buri mwana yagenewe impano ihwanye n’amafaranga ibihumbi 15, igizwe n’amasabune, Colgate, amakaye, amakaramu ndetse n’amafaranga ibihumbi birindwi byo kuzategesha mu gihe bazaba batashye.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa INILAKSU Bizimana Jean Bosco yagize ati : “Ibikorwa byacu tubikomora ku Mukuru w’Igihugu udahwema kwereka urubyiruko ko ari kumwe na rwo kuko ahora arushishikariza gukunda igihugu n’umurimo uruteza imbere. Niyo mpamvu rero natwe tutazahwema gukora ibikorwa nk’ibi bigaragarira buri wese, kuko nk’uriya mukecuru n’aba banyeshuri, byibuze basigaranye akanyamuneza kuko bari yagenderewe n’abantu biga muri kaminuza”.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |