USA: Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cy’amasengesho ku rwego rw’igihugu

Yanditswe na M. M.
Kuya 8 Gashyantare 2013 saa 05:52
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane tariki ya karindwi Gashyantare 2013, i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa ngarukamwaka cy’amasengesho ku rwego rw’igihugu.
Iki gikorwa kibaye ku nshuro yacyo ya 61 cyitabiriwe n’abayobozi batandakanyi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo Perezida Barack Obama, umugore we Michelle Obama, Visi Perezida Joe Biden n’umugore we Jill Biden, n’abandi banyepolitiki batandukanye bo muri iki gihugu.
Mu ijambo yavugiye muri (...)

Kuri uyu wa Kane tariki ya karindwi Gashyantare 2013, i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa ngarukamwaka cy’amasengesho ku rwego rw’igihugu.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro yacyo ya 61 cyitabiriwe n’abayobozi batandakanyi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo Perezida Barack Obama, umugore we Michelle Obama, Visi Perezida Joe Biden n’umugore we Jill Biden, n’abandi banyepolitiki batandukanye bo muri iki gihugu.

Mu ijambo yavugiye muri iki gikorwa, Perezida Obama yibanze ku kwizera n’ubumuntu, mu gihe undi wavuze ijambo, Dr Benjamin Carson, umwe mu bayobozi mu bitaro Johns Hopkins, yibanze ku mpinduka mu bijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima muri Amerika hagamijwe ingaruka nziza.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iki gikorwa cy’amasengesho ngarukamwaka ku rwego rw’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Igikorwa cy’amasengesho nk’iki cyabaye bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka w’1953 giteguwe na Perezida Dwight Eisenhower, aho abanyepolitiki n’abihaye Imana bahurira mu rwego rwo gusengera abayobozi.

Ku wa Kabiri tariki ya gatanu Gashyantare, mu gikorwa cyabanjirije icy’amasengesho Madamu Jeannette Kagame yatanze ikiganiro ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Madamu Kagame yabwiye abari bitabiriye icyo gikorwa bari biganjemo abagore b’abagize kongere ya Amerika n’abandi bategarugori bari baturutse hirya no hino ku isi, ko Abanyarwanda basanze amacakubiri ntacyo yabagezaho bityo bayoboka inzira y’ubumwe n’ubwiyunge babifashijwemo n’ubuyobozi bwiza.

Madamu Jeannette Kagame mu gikorwa cy'amasengesho ku rwego rw'igihugu muri Amerika yicaranye na Madamu Grace Nelson, umugore wa Senateri Bill Nelson, bombi b'inshuti z'u Rwanda

Yagize ati ”Hari umugani w’Ikinyarwanda ugira uti ‘Icyo dupfana kiruta icyo dupfa’. Nzi neza ko Abanyarwanda muri iki gihe batacyibonamo iby’ubuhemu, kuba bararokotse cyangwa kuba baragizweho ingaruka n’ibyabaye, ahubwo ikibashishikaje ni ugutegura ejo heza kandi n’imitima yabo ifite icyerekezo cyo kugera ahashimishije.”

Yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bibazo bikomeye hari icyizere ko mu bihe biri imbere hari byinshi bizaba bimaze kugerwaho bitewe no gushyira hamwe kw’Abanyarwanda. Ati ”Jenoside yabaye mu Rwanda yaturutse ku buyobozi bubi bwabibye amacakubiri mu Banyarwanda. Witegereje icyo gihe byari bimeze nk’aho u Rwanda rwagwiririwe n’amashitani.”

Muri iki gikorwa Madamu Jeannette Kagame yavuze ko igihe cyose hashoboraga kuba hakiri amacakubiri nta cyashoboraga kugerwaho mu Rwanda.

Nubwo mu Rwanda hagiye haba ibibazo byakuruwe n’amacakubiri, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakomeje gusenga Imana no kuyiragiza.

Ubwo Madamu Jeannette Kagame yarimo atanga ikiganiro ku bumwe n'ubwiyunge mu gikorwa cyabanjirije icy'amasengesho ku rwego rw'igihugu

Yagaragaje ko Abanyarwanda baretse guheranwa n’indorerwamo y’amacakubiri bakiyemeza guhuriza ku mugozi umwe biyubakira igihugu, ati “Twiyemeje gushyira hamwe kugira ngo turwanye ubukene, indwara z’ibyorezo n’ubujiji.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko buri wese asaba Imana imbaraga n’umutima ufite impuhwe, ati "Reka tube intangarugero mu bumwe n’ubwiyunge".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza