Uturere turasabwa gukomeza gukangurira abaturage kwitabira ’Mutuelle’

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 31 Mutarama 2013 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo guharanira imibereho myiza y’umuturage, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukabaramba Alvera arasaba abayobozi mu nzego zitandukanye gukomeza gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo ukwezi kwa Gashyantare 2013 kuzasige buri wese afite uburyo bumworoheye bwo kwivuza.
Ibi Mukabaramba yabitangaje ku itariki ya 31 Mutarama 2013 mu nama yamuhuje n’abayobozi batandukanye mu Karere ka Kamonyi, aho (...)

Mu rwego rwo guharanira imibereho myiza y’umuturage, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukabaramba Alvera arasaba abayobozi mu nzego zitandukanye gukomeza gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo ukwezi kwa Gashyantare 2013 kuzasige buri wese afite uburyo bumworoheye bwo kwivuza.

Ibi Mukabaramba yabitangaje ku itariki ya 31 Mutarama 2013 mu nama yamuhuje n’abayobozi batandukanye mu Karere ka Kamonyi, aho umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza Kayisire Védaste yavuze ko muri rusange akarere kageze kuri 87% mu kwinjiza abaturage mu bwisungane mu kwivuza. Kayisire yavuze ko ibanga bakoresheje ari ukwegera abo bayobora umunsi ku wundi, bakabumvisha akamaro k’ubwisungane mu kwivuza kuko ari byo bifasha mu guhindura imyumvire.

Uyu mukozi yatanze urugero rw’Umurenge wa Kayumbu,aho buri muturage agira umuhigo wo guteganya itungo mu rugo rwe agomba kuzagurisha akagura « Mutuelle » z’umuryango buri mwaka, ku buryo usanga bamwe borora « dindon ya Mutuelle» abandi bakorora « ingurube ya Mituelle ». Iryo tungo ni ryo rigoboka umuryango igihe cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza, ibi bikaba ari byo byatumye uyu murenge ugera ku 100% mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize.

Mukabaramba yavuze ko Akarere ka Kamonyi kagomba kuba icyitegererezo cy’utundi turere mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza. Yibukije ko ingamba nziza n’imihigo akarere gafite mu birebana n’imibereho myiza byakabaye urugero rwiza ku bandi, ku buryo baza kubigiraho.

Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza kandi Mukabaramba yasabye ko gahunda zateguwe zakorwa neza zigatangirwa raporo ku buryo ibyateguwe byose bizagerwaho nta mbogamizi.

Mu izina rya Komite Nyobozi y’akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yavuze ko bazakomeza kwita ku nshingano abaturage bagashishikarizwa kwinjira mu bwisungane mu kwivuza ariko n’izindi gahunda ntizisigare inyuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko kwegera umuturage ukamwumva ukanamukemurira ibibazo biri mu rwego rwo kwihesha agaciro, kuko ari byo bizatuma igihugu gitera imbere bityo hakabaho guharanira iterambere rirambye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza