IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

WDA : Gutanga serivisi inoze ni bimwe mu byazamura imikorere y’amahoteli


Yanditswe kuya 11-09-2012 - Saa 23:30' na Tuyishimire Constantin

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nzeri 2012, abakozi bagera kuri 116 bakora mu mahoteli, basoje amahugurwa y’amaezi abiri (2), ku bijyanye no gutanga serivisi inoze mu mahoteli atandundukanye aboneka mu mujyi wa Kigali, bakaba barigiye hamwe uburyo batanga serivisi zinoze mu rwego rwo kuzamura imikorere y’amahoteli.

Aya mahugurwa yaratanzwe na WDA (Workforce Development Authority), Ikigo cy’IGIhugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’inyigisho by’imyuga mu Rwanda.

Mu muhango wo gutanga ku mugaragaro impamyabumenyi ku bakozi bavuye mu mahoteli atandukanye, habereyemo n’igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ishuri rya Remera Hospitality Academy (RHA), ryigisha kandi rikanatanga amahugurwa ku bijyanye n’amahoteli ndetse n’ubukerarugendo, cyane cyane ku bantu basanzwe bakora mu mahotel. Iryo shuli rikaba ari irya WDA.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Nshimiyimana Jean Paul yatangajeko aya mahugurwa bamazemo iminsi agiye kubafasha kurushaho kunoza serivisi batangaga, irimo kugira isuku ndetse no gushimisha abakiriya.

Gasana Jerôme, Umuyobozi Mukuru wa WDA, yatangajeko impamvu bateguye aya mahugurwa hari hagamijwe guteza imbere ibijyanye n’amahugurwa ndetse n’ubukerarugendo, hibandwa cyane kuri serivisi zitangirwa mu mahoteli dore ko ngo hari aho usanga batanga serivisi itanoze.

Bayirye Sam umuyobozi w’ishuri ryigisha rikanatanga amahugurwa ku bijyanye n’amahoteli ndetse n’ubukerarugendo yatangaje ko iri shuri rifite gahunda yo gutanga amahugurwa ku bakozi, ndetse no ku barimu bigisha abokora mu mahoteri kandi ngo bakaba bazakomeza gutanga aya mahugurwa.

Twababwirako aya mahugurwa yatanzwe ,yahawe abakozi bakora muri serivisi zo guteka, gutanga ibyo kunywa (guseriva), abakora aho bakirira abantu (reception) n’abakora mu bijyanye no gutunganya ibyumba birarwmo abakiriya.

Ikigo cya WDA cyatangiye imirimo yacyo mu mwaka w’2009, kikaba gifite n’andi mashuri yigisha iby’ubumenyi ngiro, mu ntara 3 z’igihugu (Intara y’Amajyaruguru, iy’i Burengerazuba ni y’ amajyepfo), hakaba hatahiwe Intara y’i Burasirazuba.

IBITEKEREZO
wda nigenzi rwose utayishyigikira yaba atazi abayizemo aho tugeze sam arabishoboye courage komereza aho musubire naho mwahereye mwongere muhugure abandi bashya binjiye mumwuga kuko usanga batunaniza
Musubize13.09.2012 saa 10:45
ALEXIS
WDA nayo ntabwo iranoza servise zayo kuko kuva bafata inshingano z'amashuri ya Technical ntabwo barasohora Diplma abantu baba barakoreye byaheze muri za attestation de reussite ndetse hari n'abana bahaye iziri scan nkabaziko notaire ya zinotifiya !!!Ngaho nibashyiremo agatege batazaba nka za serayi,naza A3.
Musubize12.09.2012 saa 01:49
Muvandimwe

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!