IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya uruhinja

Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya uruhinja


Yanditswe kuya 14-04-2013 - Saa 07:21' na IGIHE

Umugabo witwa Elie Mukundabantu araregwa kuba yarafashe ku ngufu akana k’agakobwa gafite umwaka umwe n’igice mu karere ka Ngoma, umurenge wa Sake, Akagali ka Kibonde mu ma saa saba z’amanywa, taliki ya 12 Mata 2013.

Polisi ku rubuga rwayo yatangaje ko Mukundabantu yafashe urwo ruhinja atumye undi mwana bavukana bari kumwe kumugurira itabi, ahita afata rwa ruhinja ku ngufu.

Uwo mugabo yatahuwe ubwo umugenzi wihitiraga yumvise akana karira, agezeyo asanga ishyano ryabaye abibwira abaturanyi nabo baratabara baramufata bamushyikiriza Polisi. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.

Ababyeyi b’urwo ruhinja ntibari mu rugo, abaturanyi nibo bahise bajyana urwo ruhinja ku bitaro bya Kibungo.

Supt. Victor Rubamba, ukuriye akarere ka Ngoma, yamaganye icyo gikorwa cy’ubunyamaswa kigayitse cyane,

Aramutse ahamwe n’icyo cyaha yahanishwa ingingo ya 191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda , aho avuga ko “Umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.”

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO